Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Abakora irondo ry’umwuga bibukijwe inshingano zabo mu gukumira ibyaha

Mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, muri bo harimo n’abakora  irondo ry’umwuga.

Aba baba ari abaturage batoranyijwe na bagenzi babo ku midugudu bagafasha inzego z’umutekano gukomeza gucunga umutekano bagira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.

Ku cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yasuye abagize irondo ry’umwuga 129 bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurebera hamwe uruharwe rwabo mu gukumira ibyaha,  bafasha  abaturage kubumbatira umutekano.

Yagize ati “Akazi mukora mugakorera mu mujyi wa Musanze, ni umujyi usangamo abantu bafite imyitwarire itandukanye.Ni ngombwa ko ibi byose mu bimenya mu kabihuza n’ubunyamwuga bityo ibyaha bikabasha gukumirwa.”

CIP Twizeyimana yakanguriye aba banyerondo kujya bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano bagahanahana amakuru, igihe hari ibyo bamenye bishobora guhungabanya umutekano.

Mu mujyi wa Musanze hari hamaze iminsi havugwa ubujura bworoheje bw’abantu bashikuza amatalefoni n’amashakoshi abagore ariko kuri ubu CIP Hamdun yemeza  ko ubu bujura butakigaragara.

Yagize ati “Nibyo koko mu minsi ishize hari abantu bitwikiraga ijoro ahatari amatara ku mihanda  bagashikuza abantu amashakoshi n’amatelefoni ariko k’ubufatanye n’abanyerondo n’inzego zishinzwe umutekano ubu bujura bumaze kugabanuka.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ubusanzwe abanyerondo b’umwuga mu karere ka Musanze ndetse no mu Ntara yose bagira uruhare runini mu gufasha inzego z’umutekano mu gukomeza gusigasira umutekano w’abaturage, binyuze mu guhana hana amakuru, abanyabyaha bagafatwa.

Nyuma y’inama, abanyerondo bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ibegera ikabagira inama. Bishimiye amahugurwa bahawe bemeza ko azabafasha kurushaho gukora kinyamwuga, bityo bakabasha gukumira ibyaha bitaraba.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities