Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2018, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, abaturage bo mu karere ka Musanze babyukiye mu matora y’abadepite. Muri bo hari abavuga ko bataha bamaze gukurikirana ibarura ry’amajwi, abandi bashimishijwe no kuba batoye ubwa mbere.
Mu karere ka Musanze kuri site z’itora twasuye za ESSA Ruhengeri, Ishuri ribanza rya Fatima n’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Kinigi, abaturage bazindukiye mu matora, bagahita bataha bajya mu mirimo isanzwe ariko kandi hari abatsimbaraye bavuga ko bagomba gukurikirana uko ibarura ry’amajwi rigenda.
Habarurema Eugene atuye mu kagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza, avuga ko yazindutse kugira ngo ashobore gutora hakiri kare asubire mu mirimo ye isanzwe. Ana
Ndamwizeye Marcel, atuye mu mu kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza avuga ko yazindutse kugira ngo akurikirane ibikorwa by’amatora. Ati “Naje ngo ntore kare ariko kandi nakurikirane uko amajwi aza kubarurwa. Ndahava bamaze kuyabarura.”
Umuhire Alice na we atuye mu murenge wa Muhoza avuga ko yazindutse kugira ngo atore ku gihe. Ati “Kuzinduka ni byiza kugira ngo nkurikirane gahunda z’amatora uko zigenda. Ndatora ndi uwa mbere ariko nkomeze mpagume nkurikirane uko ibarura ry’amajwi rigenda.”
Mujawimana Claudine afite imyaka 19. Atuye mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Kabumba, Umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, atoye bwa mbere. Avuga ko yaje mu matora afite amatsiko y’uko batora ariko asanze umuntu ahabwa uburenganzira bwo guhitamo uko atora. Agira ati “amatora ataraba numvaga mfite amatsiko y’uko batora. Nasanze ari ibintu byiza cyane, sinatuma hari umbuza uburenganzira bwo gutora.”
Ibiro by’itora (site) bya ESSA Ruhengeri biteganyijwe ko hatoreramo abaturage bagera ku 3553 bavuye mu midugudu itatu yo mu kagari ka Kigombe, hakaba hari ibyumba birindwi nk’uko twabitangarijwe n’Umuhuzabikorwa w’iyo site y’itora, Tuyishime Olive. Kuri iyi site, abaseseri barahiye saa moya n’iminota ine (7:04) na ho umuturage wa mbere yatoye saa moya n’iminota cumi n’umwe (7:11).
Kuri site y’Ishuri ribanza rya Fatima, abaturage biteganyijwe ko bahatorera bagera ku 10,822 hari ibyumba by’itora icyenda (9). Na ho kuri site ya CBS Kinigi mu kagari ka Kamwumba, Umurenge wa Nyange, biteganyijwe ko hatorera abantu 2,736 mu bymba 6 nk’uko twabitangarijwe na Bimenyimana Cyprien, umuhuzabikorwa wa Site y’itora.
Rene Anthere

Umaze gutora ashyirwaho ikimenyetso (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage bazindukiye kuri site ya ESSA Ruhengeri bari ku murongo imbere y’ibyumba byabo by’itora bakurikije inyuguti zitangira amazina yabo y’ikinyarwanda (Ifoto/Rene Anthere)

Umuseseri agenda yohereza abaturage akurikije uko bari ku murongo ndetse n’abanyantege nke (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage berekwa ibikoresha by’itora mbere y’uko batangira gutora (Ifoto/Rene Anthere)

Abaseseri berekana ko amasanduka yo batoreramo nta kindi kintu kirimo. Ibi bikurikrana abageze kuri site mbere y’uko amatora atangira (Ifoto/Rene Anthere)

Abaseseri barahira mbere y’uko amatora atangira (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage bahageze mbere y’uko amatora atangira bakurikira amabwiriza atangwa n’Umuhuzabikorwa w’ibiro by’itora (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage bahageze mbere y’uko amatora atangira bakurikira amabwiriza atangwa n’Umuhuzabikorwa w’ibiro by’itora (Ifoto/Rene Anthere)

Kuri site ya ESSA Ruhengeri, mbere y’isaha yo gutangira amatora abaturage bari bake cyane (Ifoto/Rene Anthere)

ESSA Ruhengeri imyiteguro yari yose (Ifoto/Rene Anthere)

Urujya n’uruza kuri Site y’itora (Ifoto/Rene Anthere)

Kuri site y’itora y’Ishuri ribanza rya Fatima hari urujya n’uruza rw’abava n’abajya gutora (Ifoto/Rene Anthere)

Mujawimana Claudine afite imyaka 19., atuye mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Kabumba, Umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, yishimiye ko atoye bwa mbere (Ifoto/Rene Anthere)

Site y’itora ya CBS Kinigi abaturage bari ku murongo bajya mu cyumba cy’itora (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage bagiye gutora bitwaje ikarita y’itora n’indangamuntu (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage bagiye gutora bitwaje ikarita y’itora n’indangamuntu (Ifoto/Rene Anthere)
