Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Musanze: Abaturage benshi, benshi cyane bakiriye Perezida Kagame

Abanyamusanze bakiri Perezida Paul Kagame ari benshi benshi cyane, bamwizeza kumutora ijana ku ijana (Photo/Courtesy)

Abaturage benshi cyane ugereranyije n’ahandi Umukandida wa FPR Inkotanyi yagiye yi,mamariza mu gihugu, nibo baje kwakirana impundu n’umudiho, Paul Kagame na we wababwiye ko uko bangana bafatanyije ntacyabananira.

Ni mu masaha ya saa sita kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017, ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, mu ishuri ry’ubuhinzi rya Busogo, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zabo batuye mu karere ka Musanze baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wabo.

Nubwo hari ubukonje bwinshi nk’uko bisanzwe muri ako karere ko mu birenge by’ibirunga, abantu ibihumbi n’ibihumbi bemeye baranyagirwa ariko bagaragaza urukundo n’ubwuzu b afitiye umukandida wabo.

Dr Habumuremyi Pierre Damien, wigeze kuba Minisitiri w’intebe, ukomoka mu karere ka Musanze, mu mwanya yahawe n’umukuru w’igihugu, yagize ati “Nagize amahirwe yo kubaherekeza henshi, ariko mwageze iwacu mu Majyaruguru…turakunda; iyo twakunze turakunda. Dukunda abantu babiri. Dukunda FPR Inkotanyi, mvuze ko hano muri Musanze ari FPR Inkotanyi nsa ntabwo naba mbeshye. Turagukunda ijana ku ijana. Mutaraza si uku twari tumeze, si uku twari dusa.”

Yongeyeho ati “Nyakubahwa chairman gutora byararangiye biragaragara , Nyakubahwa chairman izi ngabo zose ni izawe tukuri imbere tukuri inyuma ibihe byose, itariki ya kane tuzagutora.”

Perezida Paul Kagame mu butumwa bwe yagize ati “Banyamusanze rero uko mwaje mungana gutya ni ikimenyetso cy’ubumwe ni ikimenyetso cy’ingufu za FPR Inkotanyi, ikimenyetso cy’intambwe tumaze gutera mukubaka igihugu cyacu. Uko mungana gutya rero nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura, imbaraga ziri aha ubushake buri aha ntavyatunanira.”

Akomeza agira ati “N’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera; maze rero duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, yo kubana neza, yo gukomeza inzira y’amajyambere.”

Yababwiye ko ibice yabwiwe bitarageramo amashanyarazi azabageraho vuba cyane ndetse uretse kubamurikira ahubwo akanabafashe mu bikorwa by’iterambere”

Perezida Kagame yabwiye abanyamusanze ko tariki ya 4 Kanama bagomba kuzinduka bagatora kare, akazi kakarangira kare.

Panorama

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamusanze ko uko bangana byamweretse imbaraga z’uko bagomba gutsinda amatora byanze bikunze (Photo/IGIHE)

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’intebe

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities