Abaturage bo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo, bifuza ko ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije –DGPR, niriramuka ritsinze amatora y’abadepite rikwiye kubakorera ubuvugizi bakubakirwa hoteli ikomoka ku bukerarugendo kandi Byangabo akaba ari umujyi wa Kabiri kuri Musanze.
Ibi abaturage baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, babigarutseho ku wa 31 Kanama 2018, ubwo Green Party yiyamamarizaga muri santeri y’ubucuruzi ya Byangabo, yagiye kubasaba amajwi kugira ngo bajye mu nteko ishinga amategeko muri iyi manda ya 2018-2023.
Sinzahera Amiel, ukomoka mu kagari ka Mudende avuga ko nk’abantu baturiye pariki y’ibirunga, santeri yabo ikwiriye gushyirwamo hoteli kuko hari byinshi yabazanira. Agira ati “haramutse hubatswe hoteli hari byinshi twakunguka. Abenshi babonamo akazi ko kubaka, abandi bazabonamo akazi yuzuye, abahinzi na bo bajya bagurishamo ibirayi n’imboga.”
Itangishaka Samuel, akora akazi ko guhereza abafundi, akaba n’umuhinzi. Avuga ko babonye hoteli yaba ari inyungu ikomoka ku kuba baturiye Pariki y’ibirunga kandi ba mukerarugendo bajya bahasiga amafaranga. Agira ati “nari mu cyiciro cya mbere ariko ubu ngeze mu cya gatatu. Kuba narashoboye kwiteza imbere, hano hageze hoteli nabona isoko ry’ibirayi ngatera imbere kurushaho.”
Deogratias Tuyishime, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe itumanaho n’isakazamakuru muri DGPR, atangaza ko ishyaka ryabo niriramuka ribonye imyanya mu nteko ishinga amategeko bazakora ubuvugizi inyungu ikomoka ku bukerarugendo ikagaruka mu baturage izazamurwa ikagera kuri 40 ku ijana kugira ngo ibikorwa bivamo birusheho kwiyongera.
Agira ati “Tuzakora ubuvugizi ku buryo koko abo baturage bazabona inyungu zikomoka ku kuba baturiye pariki y’ibirunga harimo kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri n’ibitaro. RDB hari ibyo ikora ariko bigashyirwa mu mirenge ya Kinigi na Shingiro, ariko ntibigere mu murenge wa Busogo kandi na wo uturiye pariki y’ibirunga.
Twifuza ko ibyo bikorwa na byo byagera mu murenge wa Busogo, n’iyo hoteli abaturage bifuza tukazakora ubuvugizi ikahubakwa. Twifuza kandi ko hashyirwa inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi birimo ingano n’ibirayi umusaruro wabo ukabazanira inyungu. Ikigega gitanga indishyi ku bangirizwa n’inyamaswa tuzakora ubuvugizi cyegerezwe abaturage nk’uko RDB yashyize ibiro mu karere. Icyo kigega hari byinshi gikora ariko cyegereye abaturage ntibakongera kuvunika bajya i Kigali gukurikiraa indishyi.”
Abaturage bose icyo bahuriraho ni uko abiyamamaza bose bakwiye kujya bazana ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite bishingiye ku buhinzi kuko bakeneye ifumbire n’imbuto kandi bibonekera ku gihe, ariko kandi bakabona n’inyungu zikomoka ku kuba baturiye pariki y’ibirunga ikurura ba mukerarugendo batari bake.
Rene Anthere Rwanyange
