Bawe mu baturage bo mu karere ka Musanze, barasaba abadepite kuzirikana amagambo bababwiraga ubwo babasabaga amajwi mu gihe cyo kwiyamamaza, bakagaruka kuganira na bo kugira ngo barebe ibibazo bafite ndetse ni biba ngombwa bafatanye gushaka ibisubizo.
Ikinyamakuru Panorama ubwo cyasuraga abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, umwe mu mirenge igize akarere ka Musanze, mu rwego rwo kureba uko abaturage bifashe nyuma y’amatora y’abadepite, no kumenya niba ibyo bifuzaga byaragezweho, abaturage bavuze ko ako gace gafite ibibazo byihariye, birimo umuriro w’amashanyarazi n’amazi bidakwiriye hose ndetse n’ikibazo cy’itumanaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze aganira n’itangazamakuru, yavuze ko abaturage bo mu karere ke bishimiye ibyavuye mu matora y’abadepite, by’akarusho cyane cyane abari mu mitwe ya Politiki igiye bwa mbere mu nteko ishinga amategeko.
Agira ati “Imitwe ya Politiki yose yagiye mu nteko ishinga amategeko ifite abayoboke mu karere kacu. Iyo unyuze hirya no hino usanga bishimye. Nk’akarere gafite umujyi wa kabiri kuri Kigali, iyo uganiriye n’abaturage usanga bishimye.”
Akomeza atangaza ko abaturage bakomeje imirimo yabo isanzwe, kuko n’igihe cy’amatora bazindutse bagatora hanyuma bagakomeza imirimo ibatuze umunsi ku munsi, kuko abaturage bo mu karere ka Musanze ari abakozi kandi bakunda umurimo.
Sinabajije Martin, ni umuturage wo mu kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi, akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto. Avuga ko amatora yagenze neza nta cyigeze kibahungabanya, kandi na nyuma y’amatora ubuzima bwakomeje uko bisanzwe.
Agira ati “Twishimira uko twatoye. Nashimishijwe n’uko abo natoye batsinze. Twifuza ko abadepite bazagera no mu cyaro bakadukorera ubuvugizi, kuko hano iwacu hari ibice bidafite amazi, no kudukorera umuhanda uvuye Musanze ugana muri Vunga.”
Nyirarukundo Caritas atuye mu murenge wa Rugera, mu karere ka Nyabihu. Ni umucuruzi w’urwagwa muri santeri ya Kinkware yo mu murenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze. Avuga ko yashimishijwe n’uko abo yatoye batsinze.
Agira ati “Nashimishijwe n’intsinzi y’abo natoye, ariko badukorere ubuvugizi tubone umuhanda wa kaburimbo n’amashanyarazi. Turifuza kandi ko abagore bagaruka bagafasha bagenzi babo kumva ko bashoboye na bo bakiteza imbere.”
Abaturage baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, icyo benshi baganishaho bakeneyemo ubuvugizi ni amazi meza kuko atarakwira kuri bose, umuriro w’amashanyarazi na wo ari ikibazo, umuhanda wa Kaburimbo uva Musanze ugana Vunga, ariko kandi ikibazo bagira kindi gikomeye ni uko bumva Radio nke cyane ndetse n’itumanaho ari ikibazo kibagora cyane, kimwe na interineti.
Rene Anthere Rwanyange

Nyuma y’amatora umutekano ni wose abaturage bakomeje ubuzima busanzwe (Ifoto/Rene Anthere)

Nyuma y’amatora umutekano ni wose abaturage bakomeje ubuzima busanzwe. Aba ni abacuruzi b’urwagwa (Ifoto/Rene Anthere)
