Habumugisha Patrick wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagisozi, mu murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze, yasezeye ku mirimo ye nyuma yo gukubitwa n’umuturage inshyi ebyiri.
Intandaro y’iki kibazo ngo ni umuturage wahawe ingurane ku nzu yari afite ahagomba kunyuzwa umuhanda, akemeranya n’ubuyobozi ko ibikoresho byubakishije iyo nzu atazabitwara kuko yabyishyuwe nyuma ariko akaza kubirengaho agashaka gukuraho inzugi, amadirishya n’amabati ari nabwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yaje kumubuza undi akamukubita inshyi ebyiri.
Habumugisha Patrick wakubiswe yabwiye TV/Radio1 dukesha iyi nkuru, ko yafashe umwanzuro wo gusezera ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yari afite nyuma y’uko abonye ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo amutereranye muri ako karengane yahuriye na ko mu kazi, aho ngo yaciye inyuma akajya gufunguza wa muturage nubwo nyuma yaje kongera gutabwa muri yombi.
Habumugisha avuga ko gutereranwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo wari usanzwe ari umuyobozi we mu kazi bishingiye ku bwumvikane buke ngo bari basanzwe bafitanye kuko ngo yajyaga anakunda kumusebereza mu ruhame.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Twagirimana Edouard, yabwiye TV/Radio1 ko gusezera kw’uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari uvuga ko yakubiswe n’umuturage ntaho guhuriye n’icyo yita gutereranwa, kuko n’ubu ngo ikibazo cye kikiri mu nzego zishinzwe ubugenzacyaha ngo hamenyekane ukuri kuri ayo makimbirane yagiranye n’umuturage.
Akongeraho kandi ko we nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge nta bubasha afite bwo gutegeka izo nzego icyo zigomba gukora, ku buryo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yamushinja kubangamira ubutabera agomba guhabwa.
Uyu muyobozi w’umurenge wa Busogo avuga ko uwo wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari wasezeye kubera gukubitwa n’umuturage yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza mu kazi, ndetse ngo akaba yaranagiriwe inama kenshi ku buryo abaye ari byo yafashe nko kumugendaho byaba atari byo, kuko ngo buri mukozi mu kazi agira umuyobozi umukebura kandi aba adakwiriye kumufata nk’umwanzi kuko byose biba biri mu nyungu z’akazi.
Kuri ubu ugusezera k’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kubera gukubitwa n’umuturage kwamaze kwakirwa ndetse kwemerwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze. Ni mu gihe uwo muturage wamukubise we akiri mu maboko y’ubugenzacyaha aho ashinjwa gusagarira no gukubita umuyobozi.
Ubwanditsi
