Abatuye mu Murenge wa Nkotsi wo mu Karere ka Musanze, baravuga ko hakenewe ingamba zirambye zo gukumira amazi y’umugezi wa Mukungwa abasenyera.
Ku wa Gatandatu aba abturage bakoze ibikorwa by’umuganda udasanzwe, aho bubatse urukuta rw’amabuye rwo gukumira amazi y’uyu mugezi wa Mukungwa aba menshi mu gihe cy’imvura.
Ubusanzwe amazi y’umugezi wa Mukungwa muri aka gace yacishijwe mu rugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya gatatu.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, Umuyoboro yanyuragamo mbere wuzuyemo itaka n’amabuye, mu gihe cy’imvura ntabwo urugomero rwongera kwakira ayo mazi, kubera imyanda myinshi ituruka mu Birunga, noneho yabura inzira agasandara mu mirima n’inzu z’abaturage.
Usibye muri Nkotsi, uyu muganda udasanzwe wakorewe mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru nk’ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza mu rwego rwo kubikumira hakiri kare.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko harimo gushakwa igisubizo kirambye ku kibazo kigaragazwa n’abaturiye umugezi wa Mukungwa.
Ku kindi kibazo abaturage bo muri Nkotsi bagaragarije abayobozi, ni ikiraro cya Gatsata gishaje cyane aho batewe impungenge n’ibinyabiziga cyangwa abanyamaguru bacyambuka.
Ni ikiraro ngirakamaro kuko gikoreshwa cyane n’abatuye uturere twa Musanze na Gakenke.
Nyuma y’umuganda abayobozi bagisuye, basanga imbaho zikigize zishaje cyane ndetse henshi cyaratobaguritse.
Bijeje ko hagiye gushakwa igisubizo cyihuse kugira ngo ubuhahirane muri aka gace bukomeze nta nkomyi.
Panorama



