Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Intsinzi mu rwego rw’ubuzima ni imbuto y’imikorere y’abajyanama b’ubuzima

Mu gihe politike y’u Rwanda yahaye agaciro abajyanama b’ubuzima. Bamwe mu bifuza serivise z’ubuzima ntibabikozwaga, ariko muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, uruhare rwabo rwagaragaye ku rwego ruri hejuru.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Philbert Muhire, ashima abakozi bashinzwe ubuzima mu karere ka Musanze ku ruhare rwabo rudasanzwe. Ku bwe, asanga intsinzi yabayeho mu rwego rw’ubuzima ari imbuto z’imikorere yabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bagize ishyirahamwe ABASIRWA, Dr Muhire, ashima uruhare runini rw’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Musanze mu kurwanya indwara zibangamiye abaturage.

By’umwihariko, Dr Muhire ashimangira ku ruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu baturage mu kurwanya virusi itera SIDA ndetse na Malariya mu karere ka Musanze.

Aagira ati ”Kugeza ubu, mirongo irindwi ku ijana by’abantu barwaye Malariya baravurwa neza, batiriwe bagera  ku bigo nderabuzima, cyangwa se  mu bitaro. Ibi rero bigabanya umubare w’abarwayi bakeneye kujya mu bitaro, ku buzima ndetse no ku bigo nderabuzima. Byongeye kandi, abantu bashya banduye bagabanutse cyane bitewe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubumenyi aba bajyanama b’ubuzima bahawe.”

Abajyanama b’ubuzima bagira kandi uruhare mu kugabanya abantu bashya bandura virusi itera SIDA babicishije mu kwigisha abantu b’ingeri zose uburyo bwo gukumira iki cyorezo bifata, abo binaniye bagakangurirwa gukoresha agakingirizo no kwisuzumisha ku bushake.

Kugeza ubu, Akarere ka Musanze gafite abakozi bashinzwe ubuzima 1,715. Ibitaro bya Ruhengeri bifatanya n’ibigo nderabuzima 17 byo muri kano karere muri gahunda zitandukanye z’ubuzima.

Ibitaro bya Ruhengeri byiyemeje guteza imbere ubushobozi bw’abakozi bashinzwe ubuzima (abajyanama b’ubuzima) bw’abaturage muri aka karere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho mu Kigo cy’iguhugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC), Julien M. Niyingabira agaruka ku ruhare rukomeye abajyanama b’ubuzima bagize mu kwihutisha iterambere ry’umunyarwanda mu myaka irindwi itambutse.

Agira ati “Abajyanama b’ubuzima bagize uruhare runini kugira ngo ubuzima bw’umunyarwanda burusheho kuba bwiza, muri iyi myaka irindwi irangiye, aba bakorerabushake bagiye bakora ubukangurambaga bushishikariza abadamu batwite kwisuzumisha inda inshuro nyinshi zishoboka bituma impfu zabo n’abana bavuka zigabanuka.”

Niyingabira akomeza avuga ko aba bajyanama b’ubuzima bakomeje gufasha abantu babayobora ku bigo nderabuzima kwivuza izindi ndwara nk’impiswi ndetse n’imisonga zibasiraga abana batarengeje imyaka itanu.

Mu gihugu hose hari abajyanama 50.008, aho mu buri mudugudu w’icyaro harimo bane, na ho mu midugudu y’imijyi harimo batatu.

Uruhare rw’aba bajyanama b’ubuzima bugaragarira ahanini aho abantu miliyoni eshanu bari barwaye Malaria mu 2016, ariko ubu mu 2024, abantu ibihumbi 500 nibo barwaye Malaria; byumvikane ko yagabanutse ku kigero cya 10%, ikindi ni uko 2/3 byarwaye Malaria bavurwa n’abajyanama b’ubuzima badakandagiye kwa muganga.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities