Ababyeyi bayobotse Ikigo mbonezamikurire y’abana bato bishimira ko abana bagezemo bahabwa uburere bwiza kandi bakiyungura ubumenyi, hakiyongeraho no kugira ubufatanye mu kubategurira indyo yuzuye ibafasha gukura neza. Bishimira kandi ko byabafashije mu iterambere ry’imiryango yabo.
Ababyeyi barerera mu irerero rya Mburabuturo, riri mu rusengero rwa ADEPR Mburabuturo, mu murenge wa Muko, wo mu karere ka Musanze, bishimira kuba baregerejwe Ikigo mbonezamikurire y’abana bato, kuko abana babo baharererwa bakanatozwa uburere, kandi bagahabwa n’ifunguro ryuzuye.
Bishimira kandi ko babonye aho basiga abana bibafasha gukora imirimo iteza imbere ingo zabo, mu gihe bitari byoroshye gukora unafite umwana ukurikirana hafi yawe, byanatumaga bamwe bagwa mu mirire mibi kubera kutitabwaho ndetse n’umusaruro ukaba muke.
Uzamukunda Fortunée, ufite umwana mu irerero rya Mburabuturo akaba ari n’umwe mu barera abo bana, avuga ko umwana we kuva ageze mu irerero yungutse byinshi agereranyije n’abandi afite bakuru bagiye mu mashuri abanza batanyuze mu irerero.
Agira ati “Umwana wange amaze hano umwaka umwe ariko azi kubara mu Kinyarwanda, icyongereza n’igifaransa, akageza kuri makumyabiri, ibintu umwana utarageze mu ierero atashobora. Afite ikinyabupfura kuko yubaha bagenzi be ndetse n’abantu bakuru. Atandukanye kure cyane n’utarageze hano.”
Uzamukunda akomeza avuga ko nyuma yo gukorera umwana isuku no kumwohereza mu irerero, ahita ajya mu mirimo ye isanzwe, kuba bafite irerero bimufasha gukora. Akangurira ababyeyi kujyana abana bato mu irerero kuko uretse no kubafasha kubatoza uburere no kunguka ubumenyi, bibafasha gukora imirimo itunga urugo.
Bakire Yobu utuye hafi y’Irerero rya Mburabuturo, afite umwana w’imyaka itanu uri mu irerero. Avuga ko umuntu utishoboye irerero rimufasha kwita ku mwana kuko abana batozwa isuku, ikinyabupfura kandi bakagaburirwa indyo yuzuye. Avuga ko nk’umugabo afatanya n’uwo bashakanye kwita ku mwana.
Agira ati “Kwita ku mwana tubitangira umugore atwite, umushakira imbuto n’ibindi biryo bimeze neza kugira ngo azabyare neza. Ikindi twirinda intonganya mu rugo, iyo umwana ari munda avuka nabi, avukira muri za ntonganya yabayemo. Uko tubana mu rugo n’imvugo dukoresha n’ibyo umwana akurana. Akana umugore wange ahetse, iyo bagiye aransezera ati ‘bayi.”
N’ubwo aba babyeyi bishimira ko abana babo bungukiye byinshi mu irerero, hari abandi bagifite imyumvire igoye kuko bataramenya akamaro karyo kandi barituriye.
Uwineza Josiane utuye mu mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Muko, umwana we afite imyaka itatu n’amezi atandatu. Ntaramujyana mu irerero kuko avuga ko umwana we atarakura, kandi afite nyirakuru amusigira. Yiteguye ariko kumujyana mu irerero umwaka utaha ubwo azaba yujuje imyaka ine.
Agira ati “Irerero riri hano hafi ariko kubera ko ntafite umuntu wambutsa umuhanda umwana nahisemo kumurekera mu rugo. Numvaga kandi atarakura ngomba kumurekera mu rugo. Afite nyirakuru iyo ngiye mu mirimo ni we musigira. Ariko kandi iyo ngiye mu turimo tworoheje aramperekeza tukajyana nk’uko n’ubu turikumwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, atangaza ko kugira amarerero bibafasha cyane guhangana no kurwanya ikibazo k’igwingira, binabafasha kwigisha ababyeyi bayareramo ibijyanye no kwita ku bana no kubaha indyo yuzuye cyane ko ahenshi ku marerero hanabera igikoni cy’umudugudu.
Asaba abashinzwe amarerero gutanga serivisi zinoze abana bakitabwaho hakurikijwe gahunda yagenewe amarero, bakirinda kwitiranya amarerero n’amashuri y’inshuke (Nursary Schools) kuko gahunda zitandukanye. Aboneraho gusaba ababyeyi bose bafite abana bato kubajyana mu marerero kandi n’ababonye abadindiza abana bababuza amahirwe yo kwiga bakihutira gutanga amakuru.
Nubwo ariko ashima igikorwa kiza amarerero yazanye, hakirimo imbogamizi. Agira ati “Imbogamizi zigihari cyane ni izijyanye n’amikoro yo kibaka ECD z’ikitegererezo; haracyari imidugudu myinshi itaragezwamo amarerero, kubona ibikoresho bikenerwa mu marerero cyane cyane ibifasha abana mu mikino, kubona abantu bita ku bana babifitiye ubumenyi bemera gukora bitanga, hari kandi ababyeyi benshi batari bumva neza akamaro ko kohereza abana mu marerero.”
Akarere ka Musanze kabarizwamo ibigo Mbonezamikurire by’Ikitegererezo bibiri, amarere rusange ari ahantu hanyuranye 64 n’amarerero yo mu ngo 164. Hose habarurwamo abana 16.857.
Gahunda mbonezamikurire y’abana bato yatangijwe mu mwaka 2016 ireba abana kuva ku myaka 0 kugeza ku myaka itandatu, ababyeyi babo ndetse n’abashinzwe kubitaho. Iyi gahunda ijyana na Politiki ya Guverinoma ijyanye n’ibiribwa n’imirire ya 2013-2018, yari muri gahunda y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS) kuva mu 2013-2018 ndetse ikajyana na Gahunda y’igihugu y’impinduramatwara (NST1) 2017-2023.
Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikomatanya imirire iboneye, isuku yo ku mubiri, iy’ibikoresho no murugo; uburere buboneye mu muryango, Kurinda umwana ihohoterwa iryo ariryo ryose, Gutegura umwana kwiga kare no kugavangura abana. Ibi nibyo bikorerwa abana bagannye Ikigo Mbonezamikurire y’abana bato.
Rwanyange Rene Anthere
