Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Kubahiriza ubuziranenge bw’ibiribwa byafashije amahoteli kubaka icyizere mu bakiriya

Bamwe mu bafite amahoteli mu karere ka Musanze, bavuga ko batarabona ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibiribwa bajyaga bagorwa no kubona abakiriya. Ibi byaterwaga no kutabagirira icyizere ariko aho bamariye kubibona abakiriya biyongereye ku kigero gishimishije. Byatumye ba mukerarugendo barushaho kumva ko bafite umutekano kuri serivisi kandi n’inyungu zariyongereye.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye gushishikariza banyir’amahoteli gushaka ibyemezo bigaragaza ko ibiribwa batunganya byuzuje ubuziranenge, kugira ngo zigire ubushobozi bwo gucuruza ku rwego mpuzamahanga.

Bimwe mu bituma aya mahoteli ashobora guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibiribwa, harimo kugira abakozi babihuguriwe ku rwego mpuzamahanga, no kubungabunga ibiribwa kuva bikiri mu mirima kugeza bibaye amafunguro bagaburira abakiriya.

Ba nyir’amahoteli yahawe ibi  ibyemezo bishimangira ko kuri ubu  ibyo bakora byuzuje amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego Mpuzamahanga, kandi ko batakinagorwa bishyura abanyamahanga ngo baze kubahugurira abakozi n’ababagemurira ibiribwa.

Niyigena Jeannette, Umuyobozi wungirije muri Hotel La Palme na bagenzi be bafite amahoteri muri aka karere, bemeza ko kugira ibi  byagombwa byabongereye abakiriya b’abakerarugendo, binatuma babagirira icyizere, binakemura bimwe mu bibazo bahoranaga mu bakiriya no guhendwa n’abanyamahanga bajyaga baza kubahugura.

Agira ati “Na mbere y’uko tubona ibi byangomba twari dusanganwe abakiriya ariko bake, kandi na bo badasobanukiwe iby’ubuziranenge; ariko ababisobanukiwe iyo bazaga cyane nka bamukerarugendo, badusabaga icyemezo cy’ubuziranenge, nyamara ntacyo dufite. Byaba imbogamizi ikomeye. Aho tumariye kukibona basigaye batugana ku bwinshi. Ibiribwa byacu biba byizewe twabipimye kandi bateguranywe ubuziranenge. Abakozi bacu ndetse n’abatugemurira ibiribwa barahuguwe kandi babikora ubushishozi.”

Akomeza avuga ko bimwe mu byabatezaga ibihombo ari uguhora batumiza abanyamahanga ngo baze kubahugurira abakozi.

Ati “Mbere twitabazaga abandi bakozi bo mu mahanga ngo baze badufashe guhugura abakozi bacu, ariko ubungubu byarahindutse babona amahugurwa atandukanye, atanzwe n’inzobere z’iwacu. Twizera ko buri mukozi wese muri serivise arimo yumva neza ibijyanye n’ubuziranenge. Bafitiye ubumenyi buhagije nubwo bihenze ariko bitanga icyizere ku bakiriya.”

Bwana Sibomana Victor ugemura umusaruro w’imboga na mugenzi we ugemura inyama muri Hotel za Musanze, bavuga ko bahuguwe mu kubungabunga ibiribwa bikiri mu murima, kugira ngo bagere kuri Hoteli byuzuje ubuziranenge, kandi byabahaye inyungu.

Sibomana agira ati “Twahuguwe uburyo twakita ku buziranenge bw’ibiribwa bikiri mu murima; byatanze umusaruro kuko kuri ubu sinkijyana ibicuruzwa byanjye ngo byangwe. Iyo duhinga twita ku buziranenge bw’igihingwa. Mbere twireberaga ko uruboga rushishe kandi na hoteli nicyo bitagaho gusa. Ubu kugira ngo ubone umusaruro mwiza, mbere y’uko uhinga ubanza gutegura umurima kugira ngo uwurinde indwara zakangwiza ibihingwa byawe, bikaba byagira ingaruka ku mukiriya uri bubirire muri hoteli.”

Bwana Murindi Jean Bosco ni Umuyobozi w’agashami gatanga ibirango by’ubuziranenge mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB. Atangaza ko RSB n’abafatanyabikorwa bongereye ubumenyi amahoteli n’ibigo bitunganya ibiryo by’amatungo, kugeza ku rwego rwo guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge ku kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa bihereye mu murima.

Agira ati “Ni ingenzi kwita ku bijyanye n’ibiribwa, kuko buri muntu wese abagomba  gufata amafunguro atunganye.  Ni yo mpamvu  icyo ikigo cy’ubuzirange cyabonye ko ari ngombwa cyane ko cyashyiramo imbaraga mu kubungabunga ubuziranenge bihereye mu murima kugeza ku mahoteli, kugira ngo tubashe kubona ibiribwa byuzuje ubuziranenge.

Ibi twabigezeho  ku bufatanye n’ikigo nyafurika giteza imbere ubucuruzi cyabashije gutanga  ubushobozi  ku mahoteli ndetse n’abandi bose bashobora kuba bari muri urwo ruherekane nyongeragaciro, kugira ngo habashe kuboneka ibiribwa byuzuje ubuziranenge; hatagira indwara yataka uwafashe amafunguro.

Habayeho kubahugura no kubereka ibyiza byo gushaka ibyangombwa, kandi n’abatarabibona bakora uko bashoboye bakegera ikigo kibifite mu nshingano kikabafasha, kuko hari benshi bafashwa bakazamuka. Abadafite ibyo byangombwa hari ibihombo bagira bijyanye no kuba badakurikiza icyo amabwiriza asaba.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge –RSB, gikomeje ubukangurambaga mu mahoteli hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abayagana barusheho kugirira icyizere amafunguro bategurirwa.

Kuva mu mwaka wa 2019, RSB imaze gukorana na Trade Mark Africa mu guhugura no gutanga ubujyanama ku bigo byo mu ruhererekane nyongeragaciro bw’ibiribwa no mu mahoteli bigera kuri 65, ariko kugeza ubu mu Rwanda amahoteli 17 ni yo amaze kubona ibyemezo by’ubuziranenge ku biribwa.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.