Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, abaturage ibihumbi babyukiye ku biro by’itora kwitorera umukuru w’igihugu. Bifuzaga gutora isaha itaragera ariko abaseseri bababwira ko bidashoboka, ko bitakorwa ubwabo batararahira.
Uyu muhango wabanjirijwe no kurahira kw’abakorererabushake no kwibutsa abatora amazina y’abakandida, n’uburyo bazinga urupapuro mu gihe umaze gutora kugira ngo utaruzinga nabi ijwi ryo watoye rikaba ipfabusa.
Umwe mubyeyi watoye ari uwa mbere, Nyirimandwa Maria, w’imyaka 89 y’amavuko, avuga ko amaze imyaka myinshi ariko yishimira gutora uzayobora igihugu akagira icyo amusaba.
Agira ati “gutora uyobora igihugu kuri njye ushaje nsanga ari umurage w’abana bacu, kandi amatora y’ubu atandukanye n’ayo hambere, kuko uko ingoma zasimburanye narabirebaga. Wasangaga harapfa abantu, abandi bagahunga, n’ibindi; byari bibi, ariko ubu urabona ko twese twishimira gutora, kandi n’ubwo nshaje n’iyo natabaruka, nagenda nzi ko igihugu n’abana bacu basigaye mu gutowe kutazibagirwa ibyago u Rwanda ihugu kizima kitagizwe n’amacakubiri.”
Nyirimandwa akomeza avuga ko ari igihugu abantu banganya agaciro. Asaba Perezida wa Repubulika utowe kutazibagirwa ibyago u Rwanda rwanyuzemo kubera amacakubiri, aho umugabo yicaga umugore we kubera ko badahuje ubwoko, ariko kandi akishimira ko ibyo byose byarangiye.
Agira ati “Abanyarwanda ni abavandimwe, ibyo azabyubake bikomere, ubumwe bube umurage w’u Rwanda. Ndabisaba buri muyobozi wese watowe azirinde amacakubiri, ni umurage mbahaye.”
Ibibazo byagaragaye kumasite atandukanye ni uko abaturage bibuze kuri lisite y’itora n’aho batorera. Umuyobozi wa site ya Cyuve, ku mashuri ya Gashangiro 2, Niyoyita Anne Marie, yasobanuye ko bafasha abaturage bakabageza mu byumba bagomba gutoreramo, n’ubwo bitoroshye.
Nk’uko bitangazwa na Saleh Nshimiyimana, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Musanze na Burera, Akarere ka Musanze gafite amasite 72, site ya Gashangiro II, itorerho abaturage 5041.
Mutesi Scovia

Igikorwa cyo gutora kibimburirwa n’irahira ry’abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y’amatora (Photo/Scovia)

Umukecuru w’imyaka 79, Nyirimandwa Maria, yitabiriye amatora (Photo/Scovia)

Abaturage babanza gusobanurirwa uko bari butore (Photo/Scovia)
