Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu (PL) riravuga ko abakandida baryo nibabasha kwinjira mu nteko ishinga amategeko, bimwe mu byo bazibanda ho n’ukongera serivisi z’ubuzima no gukangurira abatuye Musanze na Nyabihu kugira igenamigambi rihereye ku kuboneza urubyaro.
Ibi byagarutswe ho na Perezida wa PL, Hon. Mukabalisa Donatila, ku wa kane tariki ya 16 Kanama 2018 mu gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida b’iri shyaka bashaka amajwi azabafasha kugera mu nteko ishinga amategeko.
Igikorwa cyabereye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze kigasorezwa mu murenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu, Hon. Mukabalisa Donatila, yabwiye abatuye aha ko nk’uko igihugu kigira igenamigambi, na bo bakwiye kurigira hitabwa ku kuboneza urubyaro.
Yagize ati “mukwiye kugira Igenamigambi nk’uko igihugu cyibikora, mukavuga muti ‘uyu mwaka tuzakora iki, tuzabyara abana bangahe? Dufitiye ubushobozi’ ariko mukareba niba n’igihugu gifite ubushobozi bwo kubitaho muri serivisi zose. Nimuri urwo rwego nimutora PL, tuzita cyane kuri gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo murusheho kugira ubuzima bwiza.”
Hon Mukabalisa, Mama Liberal nkuko abarwanashyaka ba PL bamuhimbye, yanijeje aba baturage ko PL nimara kugera mu nteko izongera ingufu muri serivisi z’ubuzima.
Ati “Nyuma y’uko muhinze mukeza, mukabona umusaruro mwinshi, ariko mukeneye ubuzima bwiza. Tuzongera ingufu muri serivisi z’ubuzima zinoge, twongere ibitaro, igonderabuzima na za poste de santé, kugira ngo mujye mubona izo servisi bitabagoye.”
Bigendanye n’uko utu turere tuzwiho guhinga no kweramo ibirayi byinshi, PL yijeje aba baturage ko izashyiraho ingamba zo guteza imbere ubu buhinzi bwabo, ibirayi bikazajya bikorwamo nk’ifiriti yakoherezwa mu mahanga, ubundi bagakirigita ifaranga.
Raoul Nshungu

Abaturage beretswe abakandida bari ku rutonde rwa PL.
