Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana wayoboraga Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatabarutse

Panorama

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama ni uko kuri uyu mugoroba wo ku wa 11 Werurwe 2018, Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana yatabarutse ageze i Kigali avuye mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

Amakuru avuga Musenyeri Bimenyimana atabarutse azize indwara ya Kanseri, uburwayi yari amaranye iminsi. Yahawe inkoni y’ubushumba mu 1997.

Bamwe mu babanye na we cyane cyane abo yigishije mu Iseminari Nkuru mu Nyakibanda, bavuga ko yari umuntu uharanira ukuri, wihangana, ucisha make, kandi akaba umuntu uharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana yavutse mu 1953 avukiye ahitwa i Shangi. Yahawe ubupadiri tariki ya 6 Kamena 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo.

Yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 5 Ugushyingo 1997, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 16 Werurwe 1997.

Musenyeri Bimenyimana yitabye Imana yari amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti n’imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu. Yahawe ubupadiri afite imyaka 27 n’amezi atanu, agirwa umwepisikopi afite imyaka 44 y’amavuko.

Imana imwakire mu bayo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities