Muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2017, Nathan Byukusenge n’abakinnyi babiri Magnifique Manizabayo na Jean Eric Habimana bekereje muri Afurika y’Epfo mu myitozo izamara hafi amezi abiri. Saa moya za mugitondo bari bamaze kwinjira ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Amahugurwa azakorerwa muri World Cycling Centre Africa kuva ku wa 09 Ukwakira kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2017. Manizabayo Magnifique ni umukinnyi wa Muhazi Cycling Federation na ho Habimana Jean Eric akaba akinira Fly. Uyu musore ni inshuro ya kabiri agiye muri aya mahugurwa.
Byukusenge, Umutoza wa Muhazi Cycling Generation ariko akaba anakorera Ikigo cy’imyitozo Rwanda Rising Cycling Center kiri i Musanze, yagiye mu mahugurwa y’abatoza ariko akazajya anakurikirana abo bakinnyi bajyanye.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Panorama, yagize ati: “Ni umwanya wo kwiyungura ubumenyi, kuko hari byinshi nzahakura bizamfasha mu nzira y’ubutoza nafashe. Ningaruka ubumenyi nzaba nzanye nzabusangiza abandi.”
Manizabayo Magnifique avuga ko ari amahirwe menshi agize yo kujya kwitoreza muri Afurika y’Epfo, yizera kandi ko bizamufasha kuzamura imyitozo yari amaze iminsi akorera muri Rwanda Rising Cycling Center.
Agira ati: “Maze iminsi nkora imyitozo byanatumye mu isiganwa ryavuye ku Kirenge twerekeza i Rwamagana nabaye uwa kabiri. Imyitozo nakoze ni yo yamfashije. Kuba ngiye muri Afurika y’Epfo, bimpaye imbaraga zo gukora cyane, ku buryo nzagaruka ngeze ku rwego rushimishije. Ibi biramfasha no kwitegura shampiyona ya Afurika izabera i Kigali umwaka utaha.”
Ngoga Eugene, Perezida wa Muhazi Cycling Generation avuga ko ari amahirwe kuba umukinnyi wabo agiye kwitoreza aho umukino wo gusiganwa ku magare wateye imbere, kandi bibaha imbaraga zo gutekereza ku hazaza h’ikipe yabo.
Agira ati: “Gahunda dufite ni iyo kuzamura impano z’abana bato. Kuba umukobwa wacu yerekeje muri Afurika y’Epfo biduha icyerekezo cy’uko dushyira imbaraga mu gushaka impano z’abana mu mukino w’amagare, kandi zirahari. Twizeye ko umwaka utaha ikipe yacu izaba ifite abana bato kandi bitwara neza.”
Panorama

Byukusenge Nathan, ManizabayoMagnifique na Habimana Jean Eric saa moya za mugitondo bari bamaze guhabwa ibyangombwa byabo kugira ngo bafate urugendo (Photo/Panorama)

Gasore Serge, Umuremure hagati, na we ari mu bari baje guherekeza umutoza n’abakinnyi (Photo/Panorama)

Byukusenge Nathan n’abakinnyi bajyanye (Photo/Panorama)

Byukusenge Nathan n’abakinnyi bajyanye (Photo/Panorama)
