Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aganiraga n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’ibindi bihugu bituranye, muri Rwanda Day, ku wa 10 Kamena 2017, yatanze urugero ko abandi babanza ibihugu byabo ariko ari isomo ko abanyarwanda na bo bagiye gushyira igihugu cyabo imbere y’ibindi byose.
Icyo yagarutseho ni uko ibihugu bigomba gukorana ntihagire igisuzugura ikindi. Ko Afurika ikize Abanyaburayi na bo barushaho gukira ntawe ubangamiye undi. Agira ati “Abaducunagizaga bamaze kubonako nabo ibyabo atari byiza. Ibi biduhe isomo ryo gushyira imbere inyungu zacu. Dukomere ku ndangagaciro zacu nk’Abanyarwanda kuko niho agaciro kacu gashingiye.”
“Ibyo tumaze kugeraho bitwereka ko dushobora kugera kure, kure hashoboka. Kwimenya tubikura no mu mateka yacu aho twashatse abadutabara bakabura.”
Akomeza agira ati “Nagira ngo mbibutse ko tugomba kugira ubumwe, tugomba gukorera hamwe, kuko iyo ubukene buje cyangwa indwara ntibitoranya […] birasakuma mwese, abakiri muri bya bindi nibo batangira ngo uyu avukaha avuka aha. Iyo tubaye umwe igisigaye ni ukuba Umunyarwanda. Duhore duharanira kuba Abanyarwanda bashyize hamwe, bashaka gukomeza gutera imbere ntawe usigaye inyuma. Gukora ibyubaka igihugu ni uburenganzira bwacu twese nk’Abanyarwanda.”
Icyo Perezida Kagame yagarutse ni uruhare abagore bagira mu iterambere, mu miyoborere, mu kurwanya ruswa, mu mutekano n’ibindi ari nabyo bituma u Rwanda ruhora mu bambere.
Panorama
