Umuryango wa Ndayishimiye Celestin na Uwera Monique wiyongereye mu muryango mugari w’abasiporutifu mu Rwanda.
Ndayishimiye Celestin wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka cumi n’irindwi (U17) hamwe n’andi makipe yo mu Rwanda harimo Isonga FC, Kiyovu Sport, Mukura VS na Polisi FC akinira ubu, yasezeranye kubana ubudatana na Uwera Monique, ku wa gatandatu w’icyumweru gishije.
Nk’uko tubikesha kigalishowz.com, ubukwe bwabo bubaye ubwa mbere bw’umwe mu basore bakinnye igikombe cy’Afurika ndetse n’icy’Isi cy’abatarengeje imyaka cumi n’irindwi (U17) mu mupira w’amaguru. Bwitabiriwe na bamwe muri abo basore benshi bakaba baranabanye mu Isonga FC.
Ndayishimiye Celestin avuka mu kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo. Umupira w’amaguru yawutangiriye aho avuka, ahava yinjira muri Academy y’Igihugu.
Panorama

Uwera Monique n’abakobwa bamwambariye

Ndayishimiye Celestin na Uwera Monique umunezero wari wose.

Ndayishimiye Celestin na bagenzi be bari bamuherekeje.

Ndayishimiye Celestin na Uwera Monique bati “Ntihazagire uwicwa n’inyota”

Ndayishimiye ati “Uri igitego mu bakobwa”

Urugano kandi bagenzi ba Ndayishimiye bari baberewe bagiye gutanga ishimwe ry’ababyeyi

Ndayishimiye Celestin na Uwera Monique

Abakinnyi bashagaye Ndayishimiye na Uwera bamaze kubaha impano

Uwera ati “Narakwiyeguriye”
