Inkotanyi n’abanyarwanda cyane cyane abakuze bari hejuru y’imyaka 35 bazi uko u Rwanda rwari rumeze mu 1995. Ubwo uwa 35 yari afite imyaka 10 atangiye kumenya ubwenge neza!
Mu bihugu byinshi byo ku isi hafi ya byose n’Umuryango mpuzamahanga byemeza ko u Rwanda ari igihugu cyateye intambwe ndende cyane mu iterambere ndetse bigora no kurushya umuntu kubyumva, ukuntu u Rwanda rwavuye hafi kuri zero rukaba mu myaka 20 ishize ruyobowe na Perezida Paul Kagame rugeze aho ruri ubu.
Haba mu bukungu, imibereho myiza, imitekerereze n’imyumvire nubwo amatiku, ubwirasi bwa bamwe, ubuswa n’ubukene bikigaragara mu gihugu!
Mu burezi by’umwihariko, Kaminuza, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga, aya Leta n’abikorera yariyongereye cyane mu bwiza n’ubwinshi, mu ireme ry’uburezi, ubumenyi n’ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho.
Mu bintu kandi byatumye amahanga yubaha abanyarwanda cyane na bo ubwabo bakigirira icyizere, ni uko “IMVUGO yabaye INGIRO” bakiyemeza guca ukubiri n’ubunebwe no kwirinda amacakubiri bagasenyera umugozi umwe nubwo ibisahiranda n’abarya imitsi y’abandi bakigaragara mu muryango nyarwanda.
Ariko nubwo bimeze bityo ndibaza, nkakubaza, ndetse nkongeraho ngo twibaze: mu 2008, u Rwanda rwinjiye muri EAC, Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, byiyemeje kugendera ku ngingo yayo ya 137 yo gukoresha ururimi rwa benshi rw’Igiswahili.
U Rwanda kandi mu 2014 rwohereje intumwa zarwo ebyiri zirimo n’Umwanditsi w’iyi nkuru mu birwa bya Zanzibar muri Tanzania gutangiza Komisiyo y’Igiswahili y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba. KAKAMA (Kamisheni ya Kiswahili Afurika Mashariki).
Hashize kandi imyaka ine, Inteko ishingamategeko y’u Rwanda ishyizeho itegeko no 02/2017 ryo ku wa 20 Mata 2017, ryemeza ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwa kane nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Nubwo kandi bimeze bityo, urwo rurimi rushinzwe Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, rukagaragara muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, rukabarizwa no kwigishwa bya nyirarureshwa muri Minisiteri y’Uburezi, binyujijwe mu kigo cyayo “Rwanda Basic Education Board (REB).
Umwanditsi w’iyi nkuru, yakurikiranye iki kibazo cy’Igiswahili mu Rwanda asanga hari abarimu benshi bize Igiswahili babifitiye impamyabumenyi, hari amahugurwa menshi mu gihugu no hanze yacyo ndetse n’ubushakashatsi byakozwe ku nkunga ya KAKAMA, ariko na n’ubu hakaba nta musaruro ugaragara.
Ndibaza, nkubaze, mbarize abanyarwanda. Ese abarimu, ababyeyi, abanyeshuri babivugaho iki? Hari imigambi ki ku mfashanyigisho? Imyigishirize yacyo iteye ite? Abarimu bacyo ko nta rugaga, nta mahugurwa, nta Ofisi nyayo ifatika ibishinzwe ihari, aho bakura ibitabo byo gusoma ngo bungure ubwenge n’ubwabo bigisha ni he ko ntaho!
Nta n’icyerekezo kigaragarira abakunda iterambere ry’indimi n’igihugu muri rusange riganisha ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuhahirane, ubwisanzure mu Karere no muri Afurika yose tubarizwamo nk’abantu bamwe twagombye kuba dusangiye Umuco, indangamuntu n’URURIMI ruduhuza.
Mu gusoza, nk’umusesenguzi n’Umushakashatsi w’inzobere mu by’indimi, kuba Loni iherutse gutora n’amajwi yose no kwemeza ijana ku ijana ko Igiswahili cyagira umunsi wacyo wihariye ku isi yose ukaba ku itariki ya 7 Nyakanga ya buri mwaka, byagombye kubera isomo n’Intego ku Rwanda, rugafata ingamba nyazo zihamye zo guteza ururimi rw’Igiswahili imbere neza kandi vuba bikageza abanyarwanda ku iterambere ryihuse kandi rirambye!
Mu bibazo byose nibaza nawe nkubaza kandi ngira ngo twibaze, nti ese Imvugo niyo ngiro mu kwiga no gukoresha Igiswahili mu Rwanda? Aho ntibyaba biterwa na ya mvugo ngo abahigi benshi bayobya imbwa! Nibajije, nakubajije hari nabo nabarije, na ho igisubizo! Ngo intabaza irira ku miziro, sinkabe intabaza isaza itamenye!
Prof. Malonga Pacifique