Mu murenge wa Ngarama uherereye mu karere ka Gatsibo, ni hamwe mu hamaze kubakwa inzu y’abunzi yuzujwe ivuye mu mbaraga z’abaturage. Ibi byabasabye ubwitange bwagiye bunyuzwa mu bikorwa by’umuganda, ndetse n’ubufatanye bwabashoboje kwigurira ibikoresho ngo huzuzwe iyo nyubako.
Abaturage bo mu murenge wa Ngarama bishimira icyo gikorwa k’indashyikirwa bigejejeho, bivuye mu mbaraga za buri wese bafatanyije.
Kagabo Erneste, agira ati “Nkeka ko turi aba mbere mu gihugu babashije kwiyubakira inzu nk’iyi, kuko ahenshi mu tundi turere tucyumva ko bakorera ibikorwa byabo munsi y’ibiti; mu gihe abunzi baba bakwiye ahantu nk’aha rwose ho gutunganyiriza ibyo bakora. Ugereranije n’akazi k’indashyikirwa bakora mu butabera no kunga abantu, ikicaro gusa ntigihagije ariko byibura twishimira n’aka gahigo uyu murenge wacu waciye.”
Avuga ku buryo bakoresheje ngo iyi nyubako babashe kuyiyuzuriza, agira ati “Ntabwo ari ibyapfa korohera buri wese kuko byadusabye guhuza imyumvire ku gikorwa kimwe cyari kituraje ishinga, habayeho rero ubwitange n’ubufatanye mu baturage twese buri wes uko ashobojwe.”
Akomeza avuga ko usibye kwikusanyamo inkunga y’amafaranga bifashishije bagura ibikoresho bimwe na bimwe, hagiye habaho n’ibikorwa by’umuganda aho buri muturage muri uyu murenge wa Ngarama yagiye atanga umwanya n’imbaraga z’amaboko igihe iyi nyubako yubakwaga.
Uruhare rwa Leta
Nubwo iyi nzu y’abunzi yujujwe n’imbaraga z’abaturage, ibijyanye n’ikibanza byo ngo ntibyagombye amafaranga yabakusanyijwemo nk’uko bisobanurwa na Perezida w’abunzi b’Umurenge wa Ngarama, Mulisa Gervais.
Agira ati “Habayeho ubwitange bwa buri muturage muri uyu murenge wa Ngarama binyuze mu gikorwa k’indashyikirwa cy’umuganda, dore ko Leta yari imaze kutwemerera ikibanza. Ibindi natwe twaratekereje dusanga bidakwiye kutunanira duhuje amaboko, niko kwikusanyamo amafaranga make twifashishije mu kugura ibikoresho nk’imisumari, isakaro, sima n’ibyo kuyikingisha.”
Kutagira aho gukorera ngo ni ikibazo cyari gikomereye abunzi bo muri Ngarama, kuko ibijyanye no koroherezwa mu ngendo n’itumanaho Leta yabageneye amagare na telefoni byo kwifashisha bakemura ibibazo by’abaturage.
Iyi nzu y’abunzi yubatswe mu murenge wa Ngarama yujujwe itwaye asaga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yitezweho kuzabafasha bayugamamo izuba n’imvura bahuraga na byo igihe bari bagikorera mu nsi y’ibiti. Ubu nta mpungenge mu kunoza ibikorwa byabo byo kunganira inkiko, mu gufasha abaturage gukemura ibibazo by’amasambu n’ubwambuzi.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
