Mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, hatangirijwe gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa izafasha abahinzi n’aborozi kwirinda ibibazo bajyaga bahura nabyo bakabura imyaka yabo cyangwa se amatungo yabo ariko kandi bifuza ko ibihingwa byose byahabwa ubwishingizi. Gahunda y’ubwishingizi ifite insanganyamatsiko igira iti “Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi”.
Abahinzi bo mu Murenge wa Murama bavuga ko mu Karere ka Ngoma mbere hatangijwe gahunda kwibanda ku bihingwa bibiri gusa kandi urebye ibigori byo bishobora guhingwa nka rimwe mu mwaka ubundi bagahinga ibishyimbo ariko byo bikaba bitemerewe ubwishingizi bw’ibihingwa. Bishimira ko kuba amatungo ahawe ubwishingizi ari inyongera mu guteza imbere ubworozi no kubarinda igihombo igihe bahuye n’ibiza.

Abaturage bavuga ko nta gihombo bazongera guhura nacyo baterwaga n’ibyorezo ndetse n’ibiza (Ifoto?Akarere ka Ngoma)
Uwababyeyi Chantal yavuze ko abahinzi bifuza ko ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa bukwiye gutangwa ku myaka yose, aho kuba ibigori n’umuceri gusa.
Agira ati “ubwishingizi bw’ibigori n’umuceri gusa ni imbogamizi ku bahinzi kuko duhinga ibintu byinshi kandi byangirika bitewe n’amapfa nko mu murenge wacu ndetse na Sake ndetse n’indi duturanye hari abahinzi bahinga ibihingwa birimo imboga n’imbuto bishobora guhomba igihe twabuze imvura cyangwa yaguye ari nyinshi. Bakwiye gutekereza ku bihingwa byose aho kwibanda ku bihingwa bibiri gusa kandi urebye ibigori byo bishobora guhingwa nka rimwe mu mwaka ubundi tugahinga ibishyimbo ariko byo bikaba bitemerewe ubwishingizi.”
Mukabarora Elemarine utuye, mu mudugudu wa Kizi mu murenge wa Murama, ni umworozi. Avuga ko akurikije ubworozi bwo muri iyi minsi, ubwishingizi bw’amatungo buzabagirira cyane ko abenshi basigaye bororera mu biraro.
Yagize ati “Bimwe mu byo twizeye ni uko ubu bwishingizi buzadufasha mu gihe twarwaje amatungo akagira ikibazo cyo gupf,a bizajya bitugarukira kuko tuzajya twishyurwa kubera ubwo bwishingizi tuzaba twafashe”.
Habimana Egide, umwe mu banyamuryango ba Koperative Imbarutso za Karembo avuga ko bari basanzwe bafite ubwishingizi, kandi basurwa kenshi bakagirwa inama, kandi igihe cyose Ibiza byazira, wizera kwishyurwa.
Yagize ati “Burya ikiiza ntabwo giteguza, niyo mpamvu iyo ufite ubwishingizi aho cyazira hose uba wariteganyirije; akaba ari bimwe mu byo dushima kuba Leta yacu iba yadutekerejeho twebwe abahinzi kugira ngo iturinde kugwa mu gihombo cy’ibibazo byaza bitunguranye.”
Umwe mu bahinzi utuye mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Murama yishimiye ko hagiyeho gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa ariko agasaba ko bahabwa amahugurwa bagasobanukirwa neza ubwishingizi uko buzatangwa nuko buzagirira akamaro abahinzi.
Uyu muturage yagize, ati “gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bifite akamaro cyane ariko ntabwo bigeze basobanurira abahinzi uko bizakorwa ndetse n’akamaro bizagirira abahinzi n’abarozi, tukaba dusaba ko baduha amahugurwa tukamenya ibijyanye n’ubwishingizi kugira ngo tuzabugemo twabanje kumenya icyo buzafasha abahinzi.”

Mapambano Nyiridandi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Ifoto/Akarere ka Ngoma)
Umukozi ushinzwe ubwishingizi muri Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) ari we Niyonshuti Lambert yavuze ko ibihingwa byatangiriweho mu gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa batangiriye ku bihingwa bibiri ariko ko ibindi bihingwa nabyo bizagerwaho.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kwishingira ibihingwa ndetse n’Amatungo yabo abibutsa ko ibyago ndetse n’imihindagurikire y’ibihe biza bidateguje.
Yagize ati “Turashima abamaze kwinjira muri gahunda y’Ubwishingizi, kandi tukaba tuboneyeho no kubashyikiriza amasezerano mwagiranye na Radiant Insurance, kandi kubamenyesha ko aya masezerano aba agomba kubahirizwa kugira ngo Umuturage wangirijwe imyaka cyangwa Amatungo akomeze ubuzima hatagize ikimudindiza kuko aba yarabishinganishije”.
Akomeza avuga ko iyi gahunda ari nziza ku muturage b’Akarere ka Ngoma kuko kagizwe n’abaturage bahinga bakorora bagera kuri 90 ku ijana, ikaba ari gahunda yo gukumira icyatuma umuturage agwa mu gihombo.
Agira ati “hari imihindagurikire y’ikirere ishobora kugira byinshi yangiza, hari izuba rishobora kuba ryinshi hakagira ibyangirika, cyangwa se indwara na zo mwibuka ko umwaka ushize twagize ikibazo cya Nkongwa yateye mu bigori; ugasanga umuturage yashoyemo imbaraga ze ndetse n’amafaranga, ariko adafite ubwishingizi. Ubu rero iyi gahunda ije kugira ngo ikemure bimwe muri ibyo bibazo”.
Munezero Jeanne d’Arc
