Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Abaturage bishimiye gahunda y’umujyanama mu baturage yashyizweho

Bamwe mu bagize inama njyanama y’Akarere ka Ngoma hamwe n’abakozi b’akarere mu mwiherero (Ifoto/Theoneste N.)

Iyi gahunda y’umujyanama mu baturage  izajya iba inshuro imwe mu gihembwe ni imwe mu ngamba nshya akarere  ka Ngoma kafashe mu kwihutisha iterambere no kwesa neza imihigo y’uyu mwaka wa 2018-2019.

Bamwe mu baturage bakimara kumva uyu mwanzuro wafatiwe mu mwiherero w’abagize inama njyanama n’izindi nzego z’ubuyobozi bakorana, bakaba bavuga ko iyi gahunda ari nziza kubera ko wasangaga bamwe mu bajyanama baheruka babatora ntibibuke kubasura no kumva ibitekerezo byabo. Mugisha Faustin utuye mu murenge wa Kibungo avuga ko  atibuka neza abagize inama njyanama haba ku kagari, umurenge n’akarere nubwo yagize uruhare mu kubatora.

Yemeza ko iyi gahunda ari nziza ije gutuma abaturage barushaho gusabana n’abagize Inama Njyanama ku nzego zose, kandi ukazaba umwanya wo gutanga ibitekerezo bye. Agira ati “Rwose mperuka tubashyiraho narabibagiwe ariko iyo gahunda yo kujya badusura ni nziza izadufasha cyane, tuzamenyana tujye tunabaha ibyifuzo byacu bigere ku bayobozi, iyo gahunda turayishimiye.”

Nyirarukundo Jacqueline na we utuye mu murenge wa Kibungo agaragaza ko kuba buri gihembwe bazajya basurwa n’inama njyanama, ari amahirwe bagize yo kuganira ku iterambere.

Agira ati “Iyo gahunda ni amahirwe kuri twe abaturage, tuzayungukiramo kubera ko bariya ni bo bazatuvugira ibibazo byacu bikemuke. Nk’ubu abarimo kurangiza kwiga nta kazi turimo kubona, ibi rero nabibatuma bakadufasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba, Banamwana Bernard, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwisuzuma bagasanga abaturage bataziranye n’inama njyanama.

Avuga kandi ko iyi  gahunda izajya iba buri gihembwe aho abagize inama njyanama kuri buri rwego bazajya begera abaturage, bagatanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo no kunoza gahunda y’imihigo y’akarere.

Abivuga muri aya magambo “Buri gihembwe abagize inama njyanama  bagomba gutegura umuganda wihariye, ugamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kwakira ibyifuzo by’abaturage.”

Uyu muyobozi anongeraho ko azaba ari ni umwanya mwiza wo gukorera hamwe n’abaturage kugira ngo imihigo yeswe neza.

Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, kakaba gatuwe n’abaturage ibihumbi magana atatu mirongo ine hashingiwe ku ibarura ryabaye mu mwaka wa 2012. Abatuye aka karere bakaba bakora imirimo yiganjemo ubuhinzi bw’urutoki, inanasi, umuceri n’ibishyimbo.

Nkurunziza Theoneste /Ngoma

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities