Aborozi bo mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’ibura ry’imisemburo irindisha inka bikaba bibatera ibihombo, igihe inka yagize ibibazo byo gutinda cyangwa kwanga kurinda. Kugira ngo umworozi abone umusemburo bimusaba kujya kuwugura i Kigali, aho umusemburo urindisha inka imwe ugura amafaranga asaga ibihumbi cumi n’umunani (18,000Frw).
Kuba imisemburo irindisha inka mu karere ka Ngoma ikomeje kubura, ni imbogagamizi ku borozi bavuga ko inka zabo zitinda kwima ntizibyarire igihe.
Bushayija Jean de Dieu ni umworozi utuye mu murenge wa Rukira, avuga ko kuba iyi misemburo yarabuze bibateza ikibazo. Agira ati “Ibijyanye no gutera intanga batubwira ko imisemburo yabuze, bigatuma inka zikererwa kwima, nko mu murenge wa Rukira rwose tubonye imisemburo imaze atatu nayirindisha, kuko hari igihe inka ibaho itararinda. Nk’iyo mfite rwose ishobora kumara amezi umunani cyangwa icumi itararinda ariko igakomeza igakamwa.”
Muvunyi Peter na we avuga ko kuba imisemburo itakiboneka yanaboneka ikaza ihenze bibabangamiye, agasaba abashinzwe ubworozi kubafasha. Agira ati “Ni ikibazo kitugoye twasaba abaveterineri batuba hafi igihe umuntu yaba afite inka ikenewe kurindishwa bakabimukorera.”
Umuyobozi ushinzwe ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Ngoma, Bugingo Girbert, na we yemeza ko mu karere ntawo bafite, akizeza aborozi ko bagiye gukorerwa ubuvugizi.
Agira ati “Aborozi rero bavuga ko yabuze baduha imisemburo mike hagati ya magana abiri na magana atatu buri mwaka igenewe inka za Girinka zifite ibibazo zitabashije kwima, ni yo dukoresha, umuturage rero waba awukeneye yakwegera umukozi ubishinzwe mu murenge bakamufasha kuko abaveterineri bose bahuguwe ku gutera intanga.”
Mu karere ka Ngoma habarurwa inka zigera ku bihumbi mirongo itatu n’umunani. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 hakaba hazaterwa intanga inka zigera ku bihumbi bibiri magana abiri muri gahunda yo kuvugurura ubworozi.
NKURUNZIZA Theoneste /Ngoma
