Bamwe mu baturage bo mu midugudu igize imirenge ya Rukira na Murama mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba, bavuga ko bagorwa no kugera ku biro by’itora, bagasaba ko babyegerezwa. Aba baturage babigaragaje ku wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2018 ubwo mu Rwanda hose habaga itora ry’abadepite.
Bisangabagabo Edouard uri mu kigero cy’imyaka mirongo itanu atuye mu mudugudu wa Gitesanyi duhuye avuye gutora, avuga ko yazamutse umusozi muremure yerekeza ahitwa Mvumba kugira ngo agere ku biro by’itora.
Agira ati “Ibiro by’itora biri kure cyane rwose ,bisaba kuzenguruka, nk’umuntu ufite intege nke utashobora kuzamuka uyu musozi ashobobora no kutajya gutora kandi hano hafi hari ishuri rya Gahama natwe ryadufasha.”
Bisangabagabo avuga ko hagendetse nabi kuburyo unaniwe kuzamuka uyu musozi ufite nka kilometero eshanu yazenguruka, akaba yakora urugendo ruri hagati ya kilometero umunani n’icumi.
Nsekanabo Elysee ni umuturage ufite ubumuga, afite imyaka 43, arubatse, atuye mu mudugudu wa Nyakagezi. Avuga ko atashoboye gutora abadepite kubera ko ibiro by’itora biri kure. Agira ati “Byananiye rwose ejo nari niriwe ku kagali nagiye mu bya mutuelle none nananiwe sinashoboye kujyayo.”
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe, Mukabagirishya Constance, avuga ko kugira ngo hongerwe ibiro by’itora ubuyobozi aribwo bubisaba. Agira ati “Ubuyobozi iyo bubona ko abaturage bakora ingendo ndende kugira ngo bagere ku biro by’itora bumenyesha Komisiyo y’amatora ikorohereza abaturage kandi hari aho byakozwe.”
Aphrodis Nambaje, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko ko ubwo bakimenye ubutaha abaturage bazoroherezwa. Agira ati “Ntabwo twari tubizi ariko ubutaha bazoroherezwa.”
Utugari 64 tugize akarere ka Ngoma twose twagenewe ibiro by’itora muri aya matora y’abadepite rusange ya 2018, aho mu Karere hose habarurwa ibiro by’itora 74.
Theoneste Nkurunzia /Panorama i Ngoma
