Abatuye Akarere ka Ngoma basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu muhango wabereye i Gasetsa, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma ku wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2017.
Abatanze ubuhamya bw’ibyabereye aha i Gasetsa bagaragaje amazina yamamaye mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri aka gace ndetse no mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Uza ku isonga ni Col. Pierre Céléstin Rwagafirita nk’uko byagarutsweho na Iryivuze Isaie wari utuye muri aka gace igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Uyu mugabo yavukaga hano ariko bariyeri yabaga ku muryango iwe, yari umukuru w’ingabo, yahise anayobora ikigo cya Gisirikare, kandi ba burugumesitiri bose bagombaga kumuha raporo y’uko igikorwa cyo kwica Abatutsi kirimo kugenda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Afrodise, na we yagarutse ku guhamagarira abatuye aka karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati “Turasaba abaturage kwitwara neza muri ibi bihe birinda amagambo akomeretsa, bitabira ibiganiro, banafata mu mugongo abacitse ku icumu.”
Depite Kayitesi Liberathe wifatanyije n’abatuye Akarere ka Ngoma muri uyu muhango, yagarutse ku mateka yaranze ubwicanyi mu gace ka Gasetsa aho hagaragaye urugero rubi rw’ubuyobozi bushobora gushora abaturaage mu bwicanyi.
Uyu muyobozi yavuze ko buri muturage akwiye guhwitura umuturanyi we kugira ngo basenyere umugozi umwe mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati “Uwaba afite umuturanyi ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside, mumwegere, mumugire inama abireke.”
Iki gice cya Gasetsa mu Murenge wa Remera mu karere ka Ngoma habarurwa imiryango 10 yazimye burundu kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nkurunziza Theoneste

Hakozwe urugendo rwo kwibuka (Photo/Theoneste)

Hafashwe umunota wo kwibuka (Photo/Theoneste)

Manzi
April 9, 2017 at 05:27
Twifatanyije na babuze ababo i Gasetsa.Imana ibakomeze