Itsinda ry’abadepite batangiye uruzinduko mu karere ka Ngoma ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama 2019. Mu bibazo byagaragajwe n’ubuyobozi bw’akarere, harimo ikibazo cy’idindira ry’imishinga inyuranye y’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bageza ku kigega cy’ingwate mu Rwanda (BDF).
Imbere y’itsinda ry’abadepite bari mu karere ka Ngoma, umuyobozi w’aka karere, Nambaje Aphrodis yavuze ko bakibangamiwe n’imikorere ya BDF itinza inonosorwa rw’imishinga bigatuma abaturage babo badatera imbere kandi ari uburenganzira bwabo.
Agira ati “Gusa ndagira ngo mvuge kuri BDF ndi ahangaha imbere y’inteko ishinga amategeko. Dushyiraho urwego ni byiza, ariko buriya ntabwo ikoraneza kandi uzasanga abantu bakora isesengura ry’imishinga ku rwego rw’igihugu ari abantu babiri. Icya mbere ni ugutinda bituruka ku bakozi bake bafite, icya kabiri aho umuntu aza bati ‘umushinga wawe turawukora ku bihumbi mirongo itatu’, wayabura ukagenda”.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iki kigega gitinza serivisi giha abaturage, Sikubwabo Innocent umukozi wa BDF ushinzwe gusesengura imishinga arabihakana. Agira ati “Jyewe ku giti cyanjye ntabwo mbyemera kuko nk’umwaka ushize, twateye inkunga imishinga isaga Magana abiri. Ni ukuvuga ngo niyo mishinga yatugeze imbere turayifasha, Meya ntafite amakuru yose.”
Mu gushaka kumenya iby’iki kibazo umunyamakuru wa Panorama yegereye Kwizera Joseph, umwe mu bagize Koperative igizwe n’urubyiruko rwarangije amashuri rwibumbiye muri Right Service Solutions Cooperative (RSSC) ikorera mu karere ka Ngoma, avuga ko hashize imyaka isaga ibiri basiragizwa n’iki kigega cya BDF ku mushinga bafite wo gukora ibisuguti mu mateke.
Avuga ko umushinga wabo bawugejeje kuri BDF mu mpera z’umwaka wa 2016. Agira ati “hari ibyo badusabye turabyuzuza nyuma hazamo ibyo kujyana umushinga i Kigali; ejo bakavuga ngo mukosore iki, ejobundi nabwo bati ‘mukosore iki’. Ibi bintu byaduteje igihombo bigiye nko kurangira barongera ngo umushinga ntukoze neza kugeza n’ubu turategereje.”
Uyoboye iri tsinda ry’abadepite bari mu ruzinduko mu karere ka Ngoma ni Depite Muhongayire Christine amaze kumva iki kibazo cyo gutinza abaturage basaba ingwate z’imishinga yabo muri BDF avuga ko batari bakizi, ariko ko bagiye kugikorera ubuvugizi.
Agira ati “Ni ikibazo gikomeye ubu ngubu abaturage batekereza ko BDF batihuta muri serivisi zose ibaha, turacyumvise tugiye gukora isesengura turebe koko iki kibazo bafite cyaba icy’abakozi bake ni ikindi kibazo cyaba kirimo dukore ubuvugizi turebe ko gikemuka.”
Ikigega cy’ingwate BDF cyashyizweho ku bufatanye na guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB mu rwego rwo kubonera ingwate bimwe mu bigo bito n’abantu ku giti cyabo bikorera bakeneye ingwate ku nguzanyo mu bigo by’imari bitandukanye, cyane cyane urubyiruko n’abagore.
Nkurunziza Theoneste /Ngoma
