Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Ibendera ry’igihugu ryari ryibwe ryatoraguwe ku ivomo

Mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 18 Gicurasi 2017 nibwo ibendera ry’igihugu ryari ryibwe ku biro by’Akagari ka Mpandu, Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba  ryatoraguwe ku ivomo rya Kagusa muri uwo murenge.

Nk’uko  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpandu, Nkurunziza Hamidu, yabitangarije Ikinyamakuru Panorama,  iri bendera ryari ryibwe mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017.

Yagize ati  “Bishobora kuba byarabaye mu ijoro nko  mu rukerera kubera ko twabimenye tugeze ku kazi, ku bufatanye n’abaturage no kwifashisha gahunda y’amasibo y’abaturage aho baba bari kumwe kandi bakababazwa n’ikibaye; twafatanyije, twaribonye muri iki gitondo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iryo bendera  ryatoraguwe ku kibuga cy’umupira cya Kagusa ku ivomo rihari.

Ku bijyanye n’ingamba bafashe, Nkurunziza  avuga ko bagiye kuganira n’abaturage, bakababwira ko bagomba kurinda ibirango by’igihugu.

Agira ati “Ubu tugiye gukorana inama n’abaturage  tubasabe kurinda ibirango by’igihugu, tunabereke  ko utekereza gutyo aba yisubiza inyuma mu myumvire  anasubiza inyuma abandi baturage.”

Amakuru kandi yemejwe n’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpandu, ni uko kuri ubu iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwaba yari yibye iri bendera ry’igihugu.

Abaturage bo mu Kagari ka Mpandu baganiriye n’umunyamakuru bavuze ko bababajwe n’iki gikorwa cyo kubahuka ibirango by’igihugu bagaragaza ko bagiye kugira uruhare rukomeye mu kubirinda no kurinda ibyagezweho muri rusange, dore ko umwaka ushize muri aka Kagari habaye ikindi gikorwa nk’iki ahibwe Bandelore mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, mu Karere ka Ngoma hibwe ibendera ry’igihugu   mu Mirenge ibiri, kuko mu no kwezi gushize kwa Mata 2017 ibendera ry’igihugu ryibwe mu Murenge wa Rukumberi riza kuboneka mu bwiherero.

Nkurunziza Theoneste

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities