Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba bwiyemerera ko kutegera abaturage ngo bubasobanurire ibibakorerwa, ari cyo cyatumye akarere gashushuka ku mwanya wa kabiri kakikubita ku wa 19 mu turere 30 mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016.
Akarere ka Ngoma kari kamaze imyaka ibiri gatsimbaraye ku mwanya wa kabiri mu mihigo, ariko umwaka ushije nk’uko Umuyobozi w’ako karere, Nambaje Aphrodis abitangaza, batunguwe no gutegereza ko bahamaga mu manya iri ku isonga bagaheba, ahubwo bakisanga mu myanya yakure, akavuga ko bisuzumye bagasanga byaratewe n’uko badohotse gusobanurira abaturage ibyo bakora.
Nambaje agira ati “ubwo twari mu kwesa imihigo twahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika, twari twizeye ko tuba aba mbere cyangwa se tugakomeza gustimbarara ku mwanya wa kabiri twahagazeho imyaka ibiri. Batangiye guhamagara tugira icyizere ko baduheraho turaheba, umwanya twari tumenyereye turaheba, dutangira kuvuga ko tutarenga nibura aba gatanu na bwo turaheba, yewe n’icumi turaheba dutangira kwibaza ko batwibagiwe, tuza kwisanga muri 19…”
Nambaje akomeza avuga ko ari ikimwaro kumva umuntu ava ku mwanya wa kabiri ubundi yahataniraga uwa mbere, akisanga agana ku mwanya wa nyuma, ariko bamenye aho baguye.
Agira ati “ni ikimwaro kumva wahataniraga umwanya wa mbere ukisanga ugana ku wa nyuma; twamenye aho twaguye ko ubuyobozi guhura n’abaturage tubasobanurira ibibakorerwa twadohotse. Iyo basuzuma imihigo babaza n’abaturage, hari ibikorwa biba byaratangiye ariko abaturage ntibamenye ibyiciro bigomba kuzakorwamo, bamubaza akavuga ko ibyo byakozwe kera; byatumye rero tuhagwa…”
Nambaje ntiyihanganira kuvuga ko abaturage babimubajije. Agira ati “nzenguruka akarere ndeba uko abaturage bemeze nageze ku myaka ndanduraho, nyuma naje gusaba umukecuru amazi yo gukaraba, ayampa ababaye cyane, ntiyazuyaza kumbwira irimuri ku mutima. Ni uko ambaza ababaye cyane ariko anarakaye ati ‘Meya ubundi aya mazi samba nyaguhaye, wambwira ute ukuntu wadukuye ku mwanya wa kabiri mu gihe twari tuzi ko turibube aba mbere? Uyu mwaka nimutadusubiza ku mwanya wacu tuzabakuraho…”
Si uwo mukecuru wenyine kuko bamwe mu baturage baganiriye na Panorama, batubwiye ko ibikorwa abayobozi babanza kuganiraho na bo mbere yo kubishyira mu bikorwa ari bike, ibindi babona biza nta ruhare babigizemo. Basaba ubuyobozi bwabo kubegera bagafatanya gutekereza no gushyira mu bikorwa ibiteza imbere umuturage, akarere n’igihugu muri rusange.
Ibindi Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma atangaza byabasubije inyuma, harimo imishinga mishya yabaye mike, kuko iyo bari bafite ari iy’igihe kirekire ariko abaturage batabisobanukiwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko bwafashe gahunda yo kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira ibibakorerwa kugira ngo barusheho kubyibonamo, ibyo bigakorwa n’abayobozi bose mu karere, uhereye ku muyobozi wako.
“Umuhigo ni umukoresha w’umuntu uwo ari we wese, kandi hari icyo uba ugomba guhindura…” Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis.
Rene Anthere
