Ku wa Kabiri taliki ya 04 Nzeri 2018, Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo, Akagari ka Karenge, yafashe abagabo babiri bakekwaho ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, aba bagabo bafatiwe mu mukwabo wari wateguwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG butanze ikirego cy’uko bibwe bimwe mu bikoresho byabo.
“Bafatanywe ibikoresho byibwe muri REG ari byo mubazi z’amashanyarazi (cash power) ebyiri, ikizingo cy’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho bitandukanye byose byibwe muri REG” CIP Kanamugire.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha iperereza, abafashwe bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Kibungo.
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Kanamugire, yaburiye buri wese gucika ku muco wo kwiba cyangwa kwangiza ibikorwaremezo bifitiye rubanda akamaro.
Yagize ati “Ibikoresho bya Leta bikwiye gucungirwa umutekano kuko bifitiye inyungu abaturage bose n’iterambere ry’igihugu bityo buri wese akaba asabwa kubirinda kandi ubirengaho agahanwa hakurikijwe amategeko”.
Akaba yakomeje ashimiria ubufatanye n’abaturage kuko aribyo byatumye biriya bikoresho biboneka ndetse n’abakekwa bagafatwa, abasaba ko bakomereza aho bagakorana na Polisi ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, batangira amakuru ku gihe no kwirinda guhishira abagizi ba nabi.
Panorama
