Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Ngoma: Umukecuru w’imyaka 60 afunzwe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Umukecuru w’imyaka 60 wo mu kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi Kibungo aho akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karenge, Rwasibo Eric, uvuga ko ubwo ku wa mbere tariki ya 10 Mata 2017, umuturanyi w’uyu mukecuru yari yitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mudugudu w’Amahoro, agaragaza ko uwo mukecuru ataritabira ibiganiro na rimwe kandi ko atuka abana be ngo ni ‘Abatutsi bareshya n’uruyongoyongo’.

Ibi rero byatumye nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bw’Akagari n’Umudugudu   bufatanyije n’abaturage bajya kureba iki kibazo.

Bageze mu rugo rw’uyu mukecuru bamubajije impamvu atitabira ibiganiro abasubiza ko atari umubyeyi we ajya kwibuka kandi ko atagiye no kwibukira mu mudugudu hari ahandi ajya kwibukira  nk’uko byakomeje bitangazwa n’umuyobozi w’Akagari ka Karenge.

Uyu muyobozi akomeza avuga kandi ko uyu mukecuru yanongeyeho ko azajya mu biganiro ari uko Habyarimana yazutse.

Rwasibo Eric yatangarije umunyamakuru ko nubwo iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu kagali ayobora,   bafite ingamba zo kuyirwanya.   Yagize ati “Dufite ingamba zo kwigisha abaturage  bacu  dukora ubukangurambaga, tubashishikariza gahunda  ya Ndi Umunyarwanda, kandi abafite ingengabitekerezo ya Jenoside  nibo bake kurusha abamaze kumva.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside cyangwa kuyishyigikira.

Icyaha cy’ingengabitekerezo kijyana no kuyihakana ndetse no kuyipfobya. Iki ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside kugira ngo uyobye rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Itegeko no 84/2013 ryo ku wa 11 Nzeri 2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo rigizwe n’ingingo 15 harimo izihana guhakana, gupfobya no guha ishingiro Jenoside, guhisha, kwiba cyangwa kwangiza ibimenyetso bya Jenoside birimo inzibutso ndetse n’ibindi bimenyetso.

Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu ngingo ya 3, iya 4, iya 7, iya 8 n’iya 11 z’iri tegeko ahanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 135 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’amategeko ahana. Ahanishwa igifungo kirenze  imyaka 5 kugeza 9 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva bihumbi ijana (100,000 frw) kugeza kuri miriyoni imwe (1,000,000 frw).

Nkurunziza Theoneste

2 Comments

2 Comments

  1. Soso

    April 13, 2017 at 08:45

    Mubikurikirane neza bitaba ari ishyari ry’abaturanyi

  2. Lisuba

    April 12, 2017 at 17:47

    Haracyakenewe ubukangurambaga buhagije kugirango ibi bitekerezo byubugome bishire mu bacyibisigaranye, maze twiyubakire igihugu cyiza cyizira ubugome nibitekerezi byamacakubiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities