Abagabo babiri bo mu murenge wa Gatumba mu kagari ka Ruhanga mu karere ka Ngororero bafatanwe ibiro 47 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koruta (Cortan) baguraga bakanayacuruza mu buryo bwa magendu.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa 27 Ukuboza 2018, nibwo Polisi ikorera mu murenge wa Gatumba ku bufatanye n’abaturage hakozwe ibikorwa byo gufata abakora ubucuruzi butemewe mu gasanteri ka Gatumba hafatwa abagabo babiri baguraga amabuye n’abacukuzi na bo bakayagurisha mu muryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira haba mu gukumira ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo ruswa na magendu.
Yagize ati “Bamwe mu baturage batanze amakuru ko hari abantu bagura amabuye y’agaciro nabo bakayacuruza mu buryo bwa magendu, Polisi yahise itegura ibikorwa byo kugenzura ababikora nibwo muri santeri y’ubucuruzi ya Gatumba hafatiwe abagabo babiri.”
Yakomeje agira inama abafite ibirombe bicukurwamo amabuye kurushaho kugenzura abakozi babo kuko ahanini usanga aribo bayaguirisha abaturage bakorera hafi y’aho bakorera ibikorwa byabo by’ubucukuzi.
CIP Gasasira yibukije abaturage ko gukora ubucukuzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n’abayacuruza mu buryo bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo bakaba bakwiye kwirinda ingaruka bishobora kubagiraho.
Yagize ati “Gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro muburyo bunyuranyije n’amategeko ni icyaha kuko ari ukwangiza umutungo wa Leta; inzego z’itanga ibyangombwa zirahari, muzigane mukore ibikorwa byanyu byubahirije amategeko y’igihugu.’’
Gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ni icyaha gihanwa n’amategeko aho ubikora ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Panorama
