Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inyamaswa zirya inyana, mu nzuri zegereye pariki ya Gishwati-Mukura ku gice gikora mu Karere ka Ngororero; aborozi batangiye gushishikarizwa kubaka ingombe, zo kujya barazamo izo nyana.
Ibi bije nyuma y’ikibazo bagize kuva muri 2019, kigakomeza kugenda gifata intera, aho amatungo yiganjemo akiri mato nk’inyana yicwaga n’ibikoko bituruka mu ishyamba.
Imibare iheruka gutangazwa n’Ubuyobozi, igaragaza ko hari imitavu irenga 80, imaze kuribwa n’izo nyamaswa.
Inzuri zikora kuri Parike ya Gishwati-Mukura, muri aka Karere ziri mu Mirenge ya Kavumu, Muhanda na Sovu, habarurwa inyana 17 zariwe n’inyamaswa kugeza ubu. Muri zo, 7 zaravuwe zirakira mu gihe 10 zindi zapfuye.
Aborozi bo muri izi nzuri bavuga ko bishimiye ko inzego zitandukanye, ziri kubafasha gukemura icyo kibazo, bamazemo igihe kitari gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko kubakira inyana ‘ingombe’ ari kimwe mu bisubizo by’igihe gito biri gushyirwa mu bikorwa, mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye, cyo gutandukanya inzuri na Parike ya Gishwati – Mukura.
Akarere ka Ngororero kabarurwamo inzuri 397, zikora ku ishyamba rya Gishwati, zikaba zororewemo inka zisaga ibihumbi 13.
MUNEZERO Jeanne D’Arc
