Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye inzego zibishinzwe gufatanya mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ihingwa muri aka gace kuko kugeza ubu iva mu karere ka Musanze.
Yabitangaje ubwo yasuraga ibikorwa by’amaterasi mu Murenge wa Kavumu muri Ngororero.

Hegitari 50 mu kagari ka Rugeshi mu Murenge wa Kavumu zatunganyijweho amaterasi nkuko byatangajwe na RBA.
Abaturage bafite imirima bahingaho ibigori n’ibirayi. Mu myaka igera muri ibiri bahinga kuri aya materase, bavuga ko batangiye kubona umusaruro uzamuka.
Gusa bagaragaje ko bafite ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kugeza ubu bakura mu karere ka Musanze.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari inzego zigiye gufatanya mu gukemura iki kibazo ariko umuti urambye ari ukwigisha abahinzi ubwabo kwituburira imbuto.
Imirenge 6 kuri 13 igize akarere ka Ngororero ni yo ihingwamo ibirayi cyane, ku buso bwa hegitari ibihumbi 6 buri gihembwe ahakenerwa toni 2 z’imbuto kuri hegitari.
UBWANDITSI
