Jenoside yakorewe abatutsi mu1994 mu Rwanda, ntiyatewe n’impanuka y’indege ya Habyalimana Juvenal nk’uko bivugwa, yateguwe kera kuko mu 1990 abatutsi bo muri Ngororero n’ahandi hatandukanye mu gihugu barishwe.
Ku wa 13 Mata 2023, Akarere ka Ngorerero kibutse ku nshuro ya 29 kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, bashyinguwe ku rwibutso ku Cyome no mu rwa Muhororo mu cyahoze ari Kibilira.
Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, avuga ko kuri uwo munsi bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ku mwihariko muri ako karere bibuka Abatutsi baroshywe mu ruzi rwa Nyabarongo, abiciwe mu bitaro bya Muhororo na Kiliziya ya Muhororo; hakaba hanashyinguwe imibiri ibiri yabonetse, kandi Jenoside yakoranwe ubugome ndengakamere.

Agira ati “Ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe nibwo bwatumye hicwa abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa. By’umwihariko muri aka karere kari mu hageragerejwemo Jenoside kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Jenoside yadutwaye abarenga ibihumbi 57, nk’uko imibare ibyerekana. Ni ngombwa guhora twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi, bityo dufate n’ingamaba yo kuyamagana ntizongere kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi ku isi.
U Rwanda rwari rugiye kuzima maze ingabo z’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zirahagoboka zishobora kurokora abahigwaga muri icyo gihe cy’akaga.
Kuri iyi nshuro ya29 twibuka abacu nk’uko bisanzwe dufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Twibuke twiyubaka’, ariko tuzirikana ko bitashoboka mu gihe tukigendera mu macakubiri nk’uko umukuru w’igihugu ahora abitwibutsa agira ati:
‘Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu.” Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi leta y’ubumwe bw’abanyarwnda yashyizwho gahunda zitandukanye zunga ababanyarwada, harimo n’Inkiko Gacaca, ikibabaje ni uko kugeza ubu harimo izitararangizwa. Muri aka karere twari dufite imanza zigera kuri 76, ubu hakaba hasigaye10 zitararangizwa.

Nazo zishobora kwiyongera ari nayo mpamvu dushishikariza abagize uruhare muri Jenoside kugira umutima wo kwishyura ibyo bangije, ndetse no gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abadafite amacumbi y’abarokotse, akarere dufatanyije na MINUBUMWE ni igikorwa dukora buri mwaka, aho uyu mwaka turimo kubaka amacumbi 29 ariko hari n’andi yabaruwe agomba gusanwa.
Turasaba abaturage kugira umutima wa kimuntu gutanga amakuru y’aho bazi hakiri imibiri itarashyingurwa kugira ngo nayo ijyanwe mu rwibutso nk’uko ubu hari imibiri yabonetse igiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Reka mbwire rero abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi ko ubu dufite ubuyobozi bwiza, buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora bushaka uko imibereho yabo yarushaho kuba myiza.
Ni umwanya kandi wo gushimira abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, aho twibutse abishwe bakarohwa muri Nyabarongo.

Tukaba twibutse abari abakozi b’ibitaro bya Muhororo harimo abaganga, abarwayi n’abarwaza, akaba ari n’umwanya wo kwibuka abihaye Imana baguye hano ku Muhororo.
Nkaba rero nsaba abaturage b’Akarere ka Ngororero by’umwihariko umurenge wa Gatumba n’uwa Muhororo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amagambo asesereza ku barokotse Jenoside.
Tugire igihugu kizira ingabitekerezo ya Jenoside. Nihanganishije abarokotse Jenoside dukomeze kwibuka twiyubaka.”

Nzeyimana Viateur
