Polisi ikorera mu karere ka Ngororero, ku itariki ya 07 Kanama uyu mwaka, mu masaha y’igicamunsi yafashe moto bikekwako yari injurano biturutse ku makuru yari imaze guhabwa n’abaturage.
Iyi moto ifite icyapa kiyiranga RD 348B yafatiwe mu kagari ka Mashya, umurenge wa Muhanda, akarere ka Ngororero. Iyi moto yafatanwe Ngendahimana Gerard w’imyaka 23 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze kuyu Ngendahimana Gerard yari asanzwe ari umumotari mu karere ka Musanze; akaba yarafashwe aje kugurisha iyo moto muri aka karere ka Ngororero.
CIP Gasasira yagize ati “uyu Ngendahimana yaje aturutse i Musanze, ageze mu kagari ka Mashya akajya kunywa icyayi mu gasantere, hanyuma abasaba ko baba bamubikiye iyo moto ko agiye kureba umukanishi uyimukorera kuko yatobotse ipine. Abaturage bagize amakenga bumvise ko agiye kureba umukanishi kandi moto yari ayijeho babona nta kibazo ifite, ikindi babona ntibamuzi muri ako gace”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje agira ati “abaturage bakomeje kumubaza aho akorera ndetse n’aho aturutse ababwira ko akorera mu karere kMusanze kandi ko ashaka n’uwayimugurira. Abaturage bahise bahamagara Polisi ikorera mu karere ka Ngororero bayiha ayo makuru yose hanyuma abapolisi bajyayo gukurikirana ayo makuru”.
CIP Gasasira yavuze ko Ngendahima Gerard amaze kumenya amakuru ko abaturage bahamagaye Polisi yahise ayikura hahandi yayibikije ajya kuyihisha mu murima w’icyayi hafi aho, ariko abaturage bakomeza kumucungira hafi.
Ngendahimana amaze gufatwa yahise yiyemerera icyaha abwira Polisi ko moto ari iya Se witwa Gahabanyi Philippe w’imyaka 48 utuye mu kagari ka Rusasa, Umurenge wa Nyankenke, mu karere ka Gicumbi wayimuhaye ngo akore yiteze imbere, ariko akaba yari yaraje kuyigurishiriza mu karere ka Ngororero ngo azabeshye se ko bayimwibye.
Ubu Ngendahima yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorera Kabaya aho ari gukurikiranwa.
CIP Gasasira arashimira abaturage batuye muri kariya gace umuco mwiza n’ubufatanye bakomeje kugaragaza bafatanya na polisi n’izindi nzego aho batanga amakuru atuma abanyabyaha bafatwa.
Yagiriye inama abakishora mu bujura nk’ubu kubuvamo kuko bubagiraho ingaruka zirimo no gufungwa; agira inama urubyiruko kureka kumva ko baca inzira zitemewe zo gukira vuba ahubwo bakitabira gahunda zashyizweho zo kubateza imbere.
Panorama
