Mu murenge wa Nyange w’Akarere ka Ngororero, abaturage mirongo itandatu na bane barifotoje ariko ntibabona Indangamuntu. Muri bo harimo n’abatagaragara kuri lisiti y’itora, bakaba badashobora kugira uburenganzira bwo gutora. Barasaba ko bakorerwa izindi Ndangamuntu kuko kutitabira amatora bibabangamira.
Mu gihe mu Rwanda bitegura amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite; azaba kuva tariki 3 kugeza tariki 4 Nzeri 2018; abaturage badafite Indangamuntu bo mu murenge wa Nyange batangaza ko babazwa no kuba batitabira amatora kandi baba babikeneye.
Bizimana Claude wo mu mudugudu wa Ngobagoba, Akagari ka Gaseke, amaze imyaka itatu yaratse indangamuntu ariko ntarayihabwa kuko ajya ku murenge umukozi ushinzwe irangamimerere akamubona ko yifotoje ariko irangamuntu ye ntiboneke. Ntaba kuri lisiti y’itora, no mu matora ya perezida yabaye mu mwaka wa 2017, ntiyatoye.
Bizimana avuga ko ababazwa no kubona abandi batora ariko we ntatore, kandi nta miziro afite. Aragira ati “ku munsi wo gutora Perezida nageze kuri site y’itora ngo ndebe ko banyemerera ariko kubera nta Ndangamuntu barabyanga. N’ubu rero nayirutseho njya ku murenge bakambona ariko ntibabone aho Indangamuntu yagiye. Nagiye no ku kigo gitanga Indangamuntu i Kigali, bakabona ko nafotowe ariko ntibabone aho Indangamuntu yagiye. Gutora abadepite na byo mbona ntazabyitabira kuko ikibazo kiracyahari”.
Iyamuremye Felicien, mu mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Bugabe, avuga ko yavuye ku rugerero mu mwaka wa 2015 akifotoza ngo ahabwe Indangamuntu ariko ntiyigeze ayibona. Uyu nawe ntiyagize amahirwe yo kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2017.
Aragira ati “natashye mfite intego yo gufatanya n’abandi kubaka igihugu nitabira gahunda za Leta zose, ariko rwose kuba ntagira amahirwe yo gutora birambabaza”.
Hari n’abandi bavuga ko bari bahawe Indangamuntu zanditse nabi zigasubira gukosorwa ariko zikaba zitaragarutse. Cyakoze muri bo abari kuri lisiti n’abafite Ikarita y’itora baratora.
Mukabera Thacienne, umudugudu wa Karambo, akagari ka Vuganyana, na we nta Ndangamuntu afite kuko mu mwaka wa 2008 yahawe iyanditse nabi arayisubiza ngo ikosorwe, ariko ntiyongeye kuyibona. Nta kibazo agira cyo gutora kuko ari kuri lisiti kandi akaba afite Ikarita y’itora. torera ku ikarita y’itora.
Mukabera Thacienne avuga ko Ikarita y’itora ayifata nk’Indangamuntu. Ati “ubu Ikarita y’itora nyifata nk’icyangombwa ngenderaho. Aho ngiye hose niyo nitwaza kuko Indangamuntu nyibaza ku murenge bakambwira ko itaraza”.
Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, atangaza ko mu murenge wose hari abaturage 64 bagaragajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga Indangamuntu (NIDA) ko badashobora kubona Indangamuntu kuko bafite imyirondoro ifite amakuru abusanye.
Cyakoze Mukasano avuga ko abari kuri lisiti yitora, bazahabwa icyangombwa gisimbura Indangamuntu kugira ngo kibafashe gutora. Ati “icyo turimo gukora, tugiye kuvugana na NIDA kugira ngo itwemerere abagaragara kuri lisiti y’itora, tubahe icyangombwa gisimbura Indangamuntu kugirango babashe gutora”.
Ingingo ya 4 y’Itegeko rigenga amatora mu Rwanda ryo kuwa 25/06/2018, ivuga ko buri munyarwanda udafite imiziro afite inshingano zo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, mbere y’uko igihe cyo kwiyandikisha gisozwa. Bamwe mu babuze Indangamuntu bo mu murenge wa Nyange ntibabyubahirije kuko nta cyangombwa cyemeza ko ari abanyarwanda bafite.
Indangamuntu ni icyangombwa kigaragaza ubwenegihugu bw’umuntu buryo iyo yakibuze hari zimwe muri serivisi adahabwa. Mu Rwanda Indangamuntu ihabwa umunyarwanda wese ufite imyaka 16.
Uwiringira Marie Josee

Mukasano Gaudence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange (Ifoto/Marie Josee U.)
