Umusore w’imyaka 25 ukomoka mu gace ka Mufakose ka Harare muri Zimbabwe yaryamanye n’umukobwa w’umuvuzi gakondo w’imyaka 14, bimuviramo urupfu, nyuma y’iminsi 2 ari mu bubabare bukabije.
Nyakwigendera Kudakwashe Chiguma yagiye ku babyeyi b’uyu mukobwa yasambanyije , asaba imbabazi ndetse anasaba inkari ze kugira ngo azinywe ububabare bugabanuke.
Umwe mu baturanyi b’uyu musore yabwiye ikinyamakuru H-Metro, ko Kudakwashe yemeye ko yasambanyije uyu mukobwa w’umuvuzi gakondo, ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Yagize ati “Uwo musore yapfuye urupfu rubabaje kuko yabiraga icyuya cyinshi, inda ye yarabyimbye kandi yavuzaga induru cyane; kubera ububabare yagiraga igihe cyose akoze ku bugabo bwe. Twamujyanye kwa muganga aho bamusuzumye umuganga avuga ko arwaye ibisebe. Ababyeyi ba Kudakwashe batuye mu cyaro kandi ntitwashoboraga kumureba arimo ababara ngo ntitumufashe.”
Akomeza avuga ko inshuti za Kudakwashe Chiguma, zamujyanye ku bavuzi benshi gakondo batandukanye muri Mufakose, ariko bikaba iby’ubusa. Aho yaje no gusura ababyeyi b’umukobwa akabasaba inkari ze, kugira ngo azinywe yongere amahirwe yo kubaho nk’uko bivugwa, ariko barabyanze.Yagiye mu rugo kwicuza ariko ntiyabona ubufasha.
Kudakwashe, wari umubyinnyi wa Nyau akaba n’umurinzi wa parikingi y’imodoka, bivugwa ko yararanye n’umukobwa w’uyu muvuzi gakondo mu gihe inshuti ye na yo yari kumwe na mukuru w’uyu mwana; w’imyaka 19 y’amavuko ahantu hamwe mu ijoro ryo ku wa gatanu ushize.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Sally Mugabe kugira ngo usuzumwe.
Ibyimanikora Yves Christian
