Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

NIRDA yasinyanye amasezerano na sosiyete izubaka uruganda rw’imiti mu Rwanda

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda_NIRDA, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete Bold Regains Life Care Industry Limited, igiye kubaka uruganda rukora imiti, ikomoka ku bimera mu Rwanda.

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano, birimo ko NIRDA izaha Bold Regains Life Care Industry Limited ubutaka bwa hegitari zirenga 150, bwo guhingamo ibimera bizifashishwa, imashini na Laboratwari izajya ipima ibikorwa byabo mbere y’uko bijya ku isoko; Nk’uko babyumvikanyeho bikanashyirwaho umukono ku wa 2 Werurwe 2022, ku cyicaro cya NIRDA i Kigali.

Dr Birame Sekomo Christian, Umuyobozi wa NIRDA, yatangaje ko gukorana na Bold Regains Life Care Industry Limited birimo inyungu nyinshi ku Rwanda.

Dr Birame Sekomo Christian, Umuyobozi wa NIRDA

Yagize ati “Mbere na mbere bizatuma dushobora kugeza ku Banyarwanda, imiti ituruka ku bimera idahenze. Bizatanga akazi ku Banyarwanda, barimo abahinzi n’abazabona akazi kuri uru ruganda.”

Yatangaje kandi ko bibabaje, kuba imiti myinshi yinjira mu Gihugu iva hanze, kandi n’u Rwanda rufite ibyo bimera rwayikuramo.

Sosiyete ya Bold Regains Life Care Industry Limited, yatangijwe n’abantu 3 ari bo Prof Dr Rajendran Aanaimuthu, inzobere mu buvuzi bukoresha imiti ikomoka ku bimera, Dr. Francis Habumugisha ukuriye Bold Regains International na Ndahayo Jean Pierre.

Inzobere mu buvuzi bukoresha imiti ikomoka ku bimera, Prof. Dr. Rajendran Aanaimuthu, yatangaje ko bashishikajwe no gukora imiti abantu bazabasha kubona ku giciro cyoroheje.

Prof. Dr. Rajendran Aanaimuthu, inzobere mu buvuzi bukoresha imiti ikomoka ku bimera n’Umuyobozi wa NIRDA

Agira ati “Hano hari umutungo karemano uhagije, tugiye kubyaza umusasuro dukora imiti myiza, abantu bazabonera ku giciro cyo hasi.”

Yanatangaje ko Life Care Phyto Labs-India iyobowe na Prof. Rajendran, yihuje na Bold Regains International ayoboye, inasanzwe icuruza inyunganiramirire, bagakora Ikigo kimwe, cya Bold Regains Life Care Industry Limited.

Bashimangiye ubufatanye

Ubufatanye na NIRDA kandi ngo bugiye kwihutisha ibikorwa, bateganyaga gukorera mu Rwanda, nk’uko yabitangaje; kuko ibiganiro bagiranye na RDB, byagaragaje ko yishimiye uyu mushinga.

Umuyobozi wa Bold Regains International, Dr. Francis Habumugisha, yagize ati “Biragaragara ko Leta yishimiye iki gikorwa, kuko kizatanga akazi ku Banyarwanda benshi, yaba mu buhinzi, gukora mu ruganda ndetse no gutanga ubumenyi mu bya tekiniki, binyuze mu kwigira ku nzobere zizaturuka mu Buhinde.”

Dr. Francis Habumugisha, ukuriye Bold Regains International

Yanashimangiye ko ibicuruzwa bya Bold Regains Life Care Industry Limited, bizajya byoherezwa ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.

Sosiyete ya Bold Regains Life Care Industry Limited, irateganya gutangiza vuba uru ruganda mu Rwanda, ruzajya rukora imiti ikozwe mu bimera n’inyunganiramirire, bigafasha Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye z’iterambere ry’imibereho yabo.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.