Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Nizeyimana Olivier wari Perezida wa FERWAFA yikuye mu nshingano

Ku wa 19 Mata 2023 nibwo Nizeyimana Olivier wari Perezida wa FERWAFA yoherereje ibaruwa abanyamuryango, abamenyesha ko yikuye mu nshingano yari ashinzwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu ibaruwa ye agira ati “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye, nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.

Nshimiye cyane Komite Nyobozi n’abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, ku cyizere n’imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini maze nkora izi nshingano.”

Nizeyimana Mugabo Olivier yayoboraga FERWAFA guhera muri Kamena 2021, aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig Gen Sekamana Damascène na we weguye muri Mata uwo mwaka.

Nyuma yo kwegura kwa Mugabo Olivier, inshingano zagiye mu biganza bya Visi Perezida, Habyarimana Marcel, kugeza ubwo haterana Inteko Rusange ikemeza ugomba kuba Perezida wa FERWAFA.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. Frank Debourdg

    April 24, 2023 at 11:52

    Ibya OLIVER birababaje abantu benshi bamuvugaho ubunyangamugayo ndetse ni umuntu ukunda ruhago gusa nabonye hano iwacu i Rwanda kugira ngo ujye mu mwanya wo hejuru bisaba ibintu byinshi ntavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities