Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Nkunduwimye Emmanuel n’abo bafatanyaga gutanga imbunda bavugaga ko nta Mututsi bashaka kumva akiriho -Umutangabuhamya

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel, rukomeje kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, yakomoje ku magambo yo kwigamba ubwicanyi yavugwaga n’uyu mugabo wamenyekanye kw’izina rya Bomboko, aho yagaragaraga atanga imbaraga mu kwica Abatutsi.

Mu Rukiko, umwe mu batangabuhamya wari utuye muri Segiteri Cyahafi mu 1994 (ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yabaga), yasobanuye uko Nkunduwimye yigaragaje mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Ati “Amatariki ya mbere ntibyahise biba bibi, ahubwo itariki ya yatubereye mbi ni iya 14 Mata 1994; mu masaha yo ku manywa ni ho haje George Rutaganda [wari visi perezida w’Interahamwe], aza ari kumwe na Nkunduwimye Emmanuel, batanga imbunda bavuga ko ‘nta mututsi bashaka ko bongera kumva akiriho’.”

Uyu mutangabuhamya wari wihishe hafi aho ngo nko muri metero 10, yavuze ko ibi babivugaga bizeza abo bahaye izo mbunda ubundi bufasha bwose bazakenera burimo kubaha inzoga n’itabi, ku buryo bahise batangira kwica Abatutsi barimo na mushiki we, bakajya babaroha mu byobo byari byaracukuwe munsi y’igaraji ‘AMGAR’ hamwe n’ababaga babanje gufatwa ku ngufu.

Humviswe kandi umutangabuhamya wavuze ko Nkunduwimye Emmanuel, mu gihe cya jenoside yarangwaga no kuvuga amagambo mabi yo gushinyagura.

Yagize ati “Namubonye kenshi yambaye imyenda ya gisirikari; Yavugaga ibintu biteye ubwoba, ndibuka ko yavugaga ukuntu abantu bishwe.”

Hatangwaga amabwiriza yo gusambanya Abatutsikazi

Mu batangabuhamya bumvikanye mu Rukiko nk’abarokokeye ku igaraji ‘AMGAR’, hari uwagarutse ku mabwiriza yo gusambanya abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi, yatangwaga na Rutaganda George afatanyije na Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko).

Yagize ati “Iyo barangizaga kubasambanya, bagendaga babyigamba tubyumva.”

Ibi ngo byanakorwaga nk’igihembo abayobozi b’Interahamwe bazihaga, basambanya abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi mbere yo kubica ngo bumve uko baryoha! Harimo na bashiki b’uyu mutangabuhamya, yavuze ko basambanyirijwe muri AMGAR, igihe bari bahahungiye.

Munsi ya AMGAR, ahari haranacukuwe ibyobo (ahagaragara ibihuru) byajugunywagamo Abatutsi bicwaga

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Segiteri Cyahafi, bwatangiye ku itariki ya 14 Mata 1994, ubwo babeshyaga ko konseye w’aho (Michel) arashwe; bwahitanye abasaga igihumbi, bari biganjemo abahatuye n’abaturanyi babo bahahungiraga baturuka ku gasozi ka Kakirinda, Kimisagara, Nyamirambo n’ahandi…

Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko) akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha by’intambara no gufata ku ngufu, byose byakorewe mu yahoze ari Segiteri Cyahafi yari afitemo igaraji yitwaga ‘AMGAR’ ari na ho yakoreraga umunsi ku wundi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.