Hagati muri Mutarama 2024, u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka y’u Rwanda, bushinja abategetsi b’u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za RED-Taraba nyuma y’uko havuzwe byinshi ku gitero cyagabwe i Bujumbura.
Iki kibazo cyo gufunga imipaka gikomeje gukomera mu gihe Abanyarwanda barimo kwitegura kujya mu matora ku ya 15 Nyakanga kugira ngo batore Umukuru w’igihugu n’abadepite.
Gusa Ubwo umunyamakuru wa Panorama yageraga ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2024, yabonye inkende ziva mu ishyamba zambuka umupaka wa Nemba no kurangara cyane ku bapolisi b’impande zombi bari bahagaze iruhande rwa bariyeri zifunze.
Abashoferi b’amakamyo bahagaze ahongaho bavuga ko bibagoye kwambutsa ibicuruzwa kuva imipaka yafungwa.
Ku ruhande rw’u Rwanda, umwe ati ”Kwambutsa ibicuruzwa byacu ni kibazo cy’ingutu, kuko kuri ubu nta bucuruzi bwambukiranya imipaka buhari. Ntidushobora kugura ibicuruzwa mu Burundi, cyangwa ngo twoherezeyo ibyacu.”
Gutinyuka gusubukura ibikorwa muri 2022
Imipaka iherutse gufungurwa mu Kwakira 2022, ubwo Gitega yongeye gufungura ku mugaragaro umupaka n’u Rwanda nyuma y’imyaka irindwi ifunzwe.
Umurundikazi utuye mu karere ka Gashora yabwiye Panorama ko atatinyutse gusubira mu gihugu cye. Ati “Ubu hashize imyaka ine musaza wanjye utuye i Bujumbura. Ntashobora kuza kunsura kandi nanjye sinshobora kugenda. Niba umupaka wari ufunguye kandi tuzi neza ko dufite umutekano, nashoboraga gusubira kureba imitungo yanjye mu Burundi, nahisemo kuguma hano.”
Ku ruhande rw’u Burundi, yegamiye igare rye iruhande rw’umuhanda, umusore Valence tuganira atubwira ko yizeye byimazeyo ko guverinoma izakemura iki kibazo. Ati “Guverinoma ni yo ikemura iki kibazo. Nzi neza ko bazi ingaruka iki kibazo cyatugizeho kandi ko bazabona igisubizo. Ntabwo ari twe tugomba kubikora.”
N’ubwo bimeze bityo, Leta y’u Rwanda yakomeje kwiyama ibi birego by’u Burundi birushinja gufasha RED-TABARA itera iki gihugu iturutse muri Kivu y’Amajyepfo; u Rwanda rwo rukabwira u Burundi ko ibyo bibazo ari ibyabwo.
Gaston Rwaka
didikantakori
July 10, 2024 at 19:45
Abarundi bari Bazi ko bahimye abanyarwanda ariko ntibatinze kubona ko bibeshye dore ko n’ ubukungu bwabo bucumbagira
alenafedha
July 10, 2024 at 19:48
Mbega Burundi nta risansi nta terambere nibashaka bakomeza bifungire imipaka yabo izo ndagara ntacyo zivuze tuzirira umushogoro.