Rutagarama Aloys utuye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo ashimira cyane Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde uburyo yamufashije umugore we amaze kwitabira Imana mu bitaro byo mu Buhinde.
Rutagarama atanga ubuhamya ashima cyane imiyoborere myiza y’u Rwanda, uburyo bukunda abanyarwanda aho bari hose n’uburyo yafashijwe mu byago yagize.
Ati “Dufite ubuyobozi bwiza kandi mujye mubyishimira. Umufasha wanjye amaze kwitaba Imana natangiye kuyoberwa uko mbyifatamo. Mu gihe nari ngishakisha uko ngenza, numvise umukozi wa Ambasade ampamagaye, arankomeza, ambwira ko nshyira umutima hamwe ibisigaye babimfasha.
Byari muri weekend kandi mu Buhinde ntibakora. Ariko bakomeje kunkomeza. Nagiye kureba umuganga watuvuraga ariko nagiye kumugera nsanga kuri Ambasade babahamagaye. Nkiri aho kuri Ambasade bongeye kumpamagara bambwira ko impapuro zisabwa bazibonye.
Nasubiye mu cyumba mu kanya gato numva umuntu arakomanze, nkinguye nsanga ni umupolisi w’umuhinde aje gukora dosiye. Ubundi ninjye wagombaga kujya kuri polisi kandi si hafi yo kwa muganga.
Ntibyatinze kuri Ambasade bambwira ko dosiye zose zikenewe bazibonye kandi bakomeza kunkomeza bambwira ko nshyira umutima hamwe bakomeza kumfasha.
Asaba abanyarwanda bose kwishimira ubuyobozi bwiza bafite bukurikirana abanyarwanda aho bari hose kandi bukabitaho.
Ati “Ubuyobozi bwacu n’abahandi barabukunda. Nta handi wabona ubuyobozi bufasha abantu babwo nk’uko abanyarwanda twitabwaho.”
U Rwanda rwafunguye ambasade mu Buhinde ari iya 58 rufunguye hanze mu 2013. Ambasade y’u Rwanda i New Delhi ni iya 430 muri ambasade ziri mu Buhinde, ikaba iya 174 mu ziri i New Delhi.
Panorama
