Imibare yerekana ko mu rubyiruko rwa Afurika umwe kuri bane ari umushomeri. N’ubwo bimeze bityo, Impuguke mu by’umurimo zisanga hari amahirwe yo guhangana n’icyo kibazo atabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Umuryango mpuzamahanga w’umurimo, Internation Labour Organization (ILO), uvuga ko mu mwaka ushize wa 2022 ubushomeri muri Afurika bwari kuri 7.1% ku baturage bakabakaba hafi miliyari imwe bagejeje igihe cyo gukora.
Ni mu gihe Banki Nyafurika itsura amajyambere ivuga ko ubushomeri muri Afurika bwugarije urubyiruko kurusha ibindi byiciro, kuko umwe kuri bane nta kazi afite.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo ku rwego rwa Afurika, Cynthia Samuel-Olonjuwon, avuga ko ikibazo cy’ubushomeri muri Afurika kizakomeza kwiyongera muri iyi myaka ya vuba niba nta gikozwe mu maguru mashya.
Gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu batuye Isi ni imwe mu ntego z’iterambere rirambye bikaba no mu cyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kizwi nka Afurika twifuza cyangwa “Africa we want”.
Umuyobozi wungirije w’Ibiro mpuzamahanga by’umurimo ku Isi, André Bogui, avuga ko urwego rw’ubwubatsi ari rumwe mu nzego zitanga amahirwe akomeye yo guhanga imirimo no kurwanya ubushomeri muri Afurika.
Ku rundi ruhande ariko nanone ngo abakoresha bakomeje kwinubira ko ubumenyi abakozi babo bafite budahuye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo, ibintu minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko na byo bikwiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya.
Kuva ku wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, mu Rwanda hatangiye inama ya 18 y’Umuryango mpuzamahanga w’umurimo muri Afurika.
Muri iyi nama abakora mu nzego z’imirimo itandukanye baturutse mu nzego za lata, abikorera, abashakashatsi no mu miryango mpuzamahanga barungurana ibitekerezo ku buryo bwo guhangana n’ubushomeri binyuze mu guteza imbere ubumenyi n’umurimo, kugira ngo ejo hazaza hasangiwe na bose harusheho kuba heza.
Iyi nama ibera ku Intare Conference Arena izamara iminsi itanu, ikaba yitabiriwe n’ababarirwa mu magana baturutse hirya no hino ku Isi.
Panorama