Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Ntawe ukwiye gukurikiranwa kubera ko yatanze amakuru”

Abantu baturutse mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro ku itegeko ryo gutanga amakuru (Ifoto/Munezero)

Abayobozi batandukanye barimo abafite mu nshingano Itangazamakuru mu Rwanda, ab’inzego z’ibanze bo muri iyi Ntara, Polisi, abasirikare, Dasso n’abandi, ku wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2020, bahuriye mu karere ka Karongi, bunguranaga ibitekerezo ku itegeko ryerekeye kubona amakuru.

Umuvunyi Mukuru, Hon. Murekezi Anastase, avuga ko abantu bakwiye kugira intego yo kujijura abaturage ibijyanye n’amategeko, kuko ngo kudatanga amakuru ku muturage ufite ubujiji, bishobora kumuviramo kubura nk’imitungo ye yose. Abwira abayobozi ko bafite inshingano yo gutanga amakuru kandi nta muntu n’umwe ukwiye kuzira ko yasabye amakuru cyangwa yayatanze.

Akomeza agira ati “Dufite inshingano zo kumenyesha amakuru, abaturage bakamenya amategeko, bakamenya aho uburenganzira bwabo bugarukira. Mufite amaradiyo agomba kumenyesha umuturage amakuru.’’

Umuvunyi Mukuru, Hon Anastase Murekezi (Ifoto/Munezero)

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko abaturage bakwiriye kubona amakuru y’ibibakorerwa, kandi umuturage watanze amakuru na we ntagirweho ingaruka ngo ni uko yayatanze.

Yagize ati “Kereka mu gutanga amakuru hari icyaha yakoze ariko gukurikirana umuturage kuko yatanze amakuru ntibikwiye kubaho. Abo umuntu yabagira inama kuko n’ibihano byazamo mu mikorere nk’iyo, niyo mpamvu twiyemeje kumenyekanisha iri tegeko mu mirenge kugira ngo bamenye ko gutanga amakuru ari inyungu naho kutayatanga birangira na we ubihombeyemo’’.

Alphonse Munyentwari, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba (Ifoto/Munezero)

Itegeko N° 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru rivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

Gerald Mbanda, Umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, we yavuze ko babifata nk’ubunyamwuga buke, ariko ko iyo hajemo gutukana, gusebanya n’ibindi bibi bigaragara ko yarengereye, ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura (RMC), avuga ko uwagize ikibazo ku nkuru yatangajwe ashobora kubigeza kuri uru rwego, igihe bagenzuye bakabona idahuje n’amahame y’umwuga ngo bashobora gusaba nyirayo kuyikuraho, cyangwa akayinyomoza.

Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru na Gerald Mbanda Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri RGB (Ifoto/Munezero)

Uwamurera Claudine, utuye mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, yavuze ko ubu bamenye itegeko ryo gutanga amakuru ku buryo bagiye kujya bayaka abayobozi babo, anashimira ubuobozi bubamenesha ibo bagenewe mugihe batari babizi.

Ati “Twari dusanzwe duha amakuru gitifu w’akagari cyangwa Perezida wa njyanama ariko ubu tubonye uburenganzira bwo kubaza na Meya ukaba wanamuhagarika ukamubaza ni uburenganzira duherewe muri iyi nama ubundi ntabyo twari tuzi’’

Urwego rwa Leta cyangwa urwego rw’abikorera rurebwa n’iri tegeko rugomba kumenyekanisha amakuru mu gihe inyungu z’abaturage mu itangazwa ryayo zisumbya uburemere inyungu zo kutayatangaza.

Buri rwego rwa Leta n’urw’abikorera rurebwa n’iri tegeko kandi rutegetswe gutangaza amakuru ya ngombwa akenewe na rubanda rutagombye kuyasabwa.

Ibi biganiro nyunguranabitekerezo bibaye mu cyumweru cyahariwe kubona amakuru cyatangiye 27/01/2020 kugeza 30/01/2020 kikaba cyaratewe inkunga n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (European Union).

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities