Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Ntawukiye kwiga imyuga kubera yabuze ibindi ajyamo”

Abana bakundishwa imyuga itandukanye bakiri bato. (Ifoto/Panorama Ububiko)

Abaturage mu bice bitandukanye by’u Rwanda, basanga imyumvire yo kumva ko umwana wize imyuga n’ubumenyingiro, ari uko aba yabuze uko agira ikwiye kuranduka burundu. Bavuga ko bakurikije aho igihugu kigeze iyi myumvire itagakwiye kuba ikirangwa muri bamwe mu Banyarwanda, aho guhora bategereje ko abana babo baziga amashami azatuma babona akazi ko mu biro gusa.

Kumva ko ufite umwana ugiye kwiga imyuga yarumbije, iyi ikaba ari imvugo irangwa muri bamwe mu babyeyi. Ni byo bikomeje kunengwa n’aba baturage mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho bemeza ko aho igihe kigeze nta mubyeyi cyangwa umwana wagakwiye kuba akirangwa n’iyi myumvire, kuko bayifata nk’imyumvire igayitse.

Mu gihe hari abumva ko kwiga imyuga ari uko umuntu aba yabuze ibindi yajyamo, ndetse bamwe bamwe mu babyeyi bakumva ko baba barumbije umwana wize imyuga, abaganiriye n’ikinyamakuru Panorama banenga abafite iyi myumvire.

Kwizera Trésor Emmanuel, agira ati “ntukaze kwiga imyuga ngo ni uko wabuze iyo ujya, kuko icya mbere ni ukuyikunda nk’uko wakunda amashami yandi nk’ama Siyanse, indimi n’ayandi, kuko uko watsindwa ama siyansi ni nk’uko watsindwa imyuga. Ntabwo rero kwiga imyuga ari iby’abaswa nk’uko babyibwira.”

Naho Sibomana Alphonse wize ibijyanye n’ubwubatsi, agira ati “umwana w’umufundi arabwirirwa ntaburara! Kwiga imyuga ni byo bintu byiza cyane bibaho! Umuntu wize imyuga ntashobora kwicwa n’inzara, ntashobora kubura amafaranga. Abo rero bafite iyo myumvire baribeshya cyane.”

Aba baturage barimo n’abize ibijyanye n’imyuga, ibi babishingira ku kuba ntawe ukwiye kumva ko agomba kwigira kuzasaba akazi ko mu biro. Hari n’abavuga ko ibyo kwirirwa biruka basaba akazi ko mu biro byarangiye. Umwe muri bo, agira ati “utuzi two mu biro twararangiye, ababyeyi n’abana nibave muri iyi myumvire itakijyanye n’igihe.”

Iyi myumvire iranengwa kandi n’umuyobozi w’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali; Diogene Mulindahabi; aho avuga ko bitagakwiye ko hari umubyeyi wumva ko kuba umwana we yakwiga imyuga ari ukurumbya.

Agira ati “uko nguko kwaba ari ukwibeshya cyane! Ntibikwiye ko muri iki gihe hari umuntu waba utarabona agaciro ko kwiga imyuga. Umwuga ntakuwusuzugura kuko ni wo ukwiye gushyirwa imbere kuko uteza imbere abayikora, ugasanga ni bo bateye imbere cyane kurenza bamwe bafite izindi mpamyabumenyi nyinshi zitari izijyanye n’imyuga.”

Mulindahabi akomeza avuga ko bakomeje ubukangurambaga mu guhindura iyi myumvire. Ati “igikorwa ni ubukangurambaga kugira ngo abantu bose bagire imyumvire imwe mu kwiga imyuga n’ubumenyingiro, tubereka ibyiza byayo.”

Kugeza ubu kwiga imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda bigeze ku gipimo cya 31,5 ku ijana, gahunda ikaba ari uko mu myaka ine iri imbere ni ukuvuga kugeza mu 2024, byazaba bigeze kuri 60 ku ijana.

Byose gahunda igamijwe na Leta y’u Rwanda, ikaba ari ukwigisha umunyeshuri uzasoza amasomo akihangira akazi aho guhora yiruka ashaka abakamuha. Muri iyi gahunda kandi harimo ko n’abize andi mashami atari imyuga nyuma yo kuyasoza bajya bagana amashuri y’imyuga bakiga mu gihe gito, kugira ngo bahangane n’ubushomeri bukomeje kwibasira bamwe mu basoje amashuli yisumbuye cyangwa za Kaminuza bize ibitari imyuga, usanga bamaze imyaka myinshi barabuze amerekezo y’ubuzima bwabo, ibi bikabaviramo kwishora mu ngeso mbi za hato na hato.

Habimana Cypridion

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities