Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2016, abakozi ba Hoteli Umubano basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Uretse guhabwa inyigisho ku mateka y’u Rwanda, abo bakozi bavuga ko bungutse byinshi bizabafasha mu kazi kabo no mu kubaka igihugu.
Me Butare Emmanuel, Ushinzwe ikusanya n’igabanyamutungo wa Hoteli Umubano, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko nk’abantu bakora ubucuruzi, bakwiye kumenya amateka yaranze u Rwanda, kuko bibafasha gufata umurongo wo guharanira kubungabunga ibyagezweho kandi ntawabisenya barebera.
“Gusura Urwibutso ni igikorwa twe ubwacu dusanga abakozi bacu bakwiye gusura Urwibutso mu mwanya wo kwibuka ibyabaye mu Rwanda. Ni umwanya wo kwibuka kugira ngo hatabaho kwibagirwa, kandi nanone gusura Urwibutso bikomeza abagifite intimba batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
“Amateka adufasha mu rwego rwo kwiyubaka. Wirengagije amateka u Rwanda rwanyuzemo, ugasa nk’aho wirengagije Jenoside yakorewe Abatutsi, ntuyiteho, ubucuruzi ukora ntacyo bwaba bufasha mu kubaka igihugu. Igihugu cyacu aho kigeze nyuma ya Jenoside, byatewe n’uko Abanyarwanda bemeye amateka yabo, bayagira ayabo, bituma bagira imbaraga zo gukora. Twibuka kugira ngo twiyubake turusheho gukora ibituma dutera imbere.”
Butare asaba abandi bacuruzi ndetse n’abandi banyarwanda bose muri rusange, gusura Urwibutso, icyo gikorwa bakakigira icyabo kuko kwibuka bireba Abanyarwanda bose. Anabasaba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku Isi.
Minani Tacien, Umuyobozi w’umutekano muri Hoteli Umubano, atangaza ko kumenya amateka y’u Rwanda bimufasha guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
“Utazi aho yavuye ntamenya aho ajya. Kumenya amateka yacu bidufasha guharanira ko nta Jenoside yazongera kubaho ukundi, bidufasha kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tugaharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu, tubungabunga ibyo tumaze kugeraho.”
Buri mwaka Hoteli Umubano igira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagafashwa abarokotse Jenoside bakomoka ku bari abakozi b’iyo Hoteli; ariko uyu mwaka wo wahariwe ibiganiro no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 259 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Rene Anthere

Abakozi ba Hoteli Umubano bashyize indabo ku mva, bunamira n’imibiri ihashyinguye. (Photo/R.A)

Me Butare Emmanuel yunamiye imibiri ishyinguye mu mva ziri mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi. (Photo/R.A)

Abakozi ba Hoteli Umubano bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. (Photo/R.A)

Mbere yo gusura Urwibutso, abakozi babanje kureba Filimi mbarankuru ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. (Photo/R.A)

Abasuye Urwibutso bakurikirana Filimi mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. (Photo/R.A)

Abasuye Urwibutso basobanurirwa amateka y’Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi. (Photo/R.A)

Abahagarariye abakozi batanze inkunga yo gufasha mu mirimo y’Urwibutso. (Photo/R.A)

Me Butare Emmanuel, Ushinzwe ikusanya n’igabanyamutungo wa Hoteli Umubano. (Photo/R.A)

Minani Tacien, Umuyobozi w’umutekano muri Hoteli Umubano. (Photo/R.A)
