Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyabihu: Cyuma aratabariza inka ze nyuma yo kwamburwa urwuri yaguze rukagurishwa abandi rwihishwa

Inzuri zo muri Gishwati zihora zitoshye (Photo/Courtesy)

Elias Hakizimana

  • Nyuma y’imyaka icyenda guze urwuri anarwororeramo, uwarumugurishije yongeye kurugurisha undi.
  • Cyuma arashinjwa inyandiko mpimbano z’ubugure bw’urwuri nk’uko bamwe mu muryango we babitangaza.
  • Cyuma wagurishijwe urwuri bwa mbere na Kazoza warugurishijwe bwa kabiri ntibavuga rumwe.
  • Biravugwa ko Munyamasoko warubagurishije bujura na we ari muri gereza.

Agahinda, igihirahiro n’umubabaro urangajwe imbere no kubura ibitotsi kubera inka ze zishonje nyuma y’uko urwuri rwe rugurishijwe bwa kabiri ku muherwe, ni byo Cyuma Barnaba yagaragazaga ubwo twamusuraga mu gikumba cy’inka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2018.

Nyuma y’uko asurwa n’Umunyamakuru wa Panorama, abavandimwe be badutangarije ko yaje no gutabwa muri yombi na Polisi ashinjwa inyandiko mpimbano z’ubugure bw’ubu butaka aragiriramo inka.

Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko ni umuturage w’Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Mu mwaka wa 2011, yaguze ifamu iherereye mu kagari ka Mutaho, Umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu (bakunze kwita muri Gishwati) mu ntara y’Iburengerazuba.

Nk’uko Cyuma ubwe abitangaza, uwamugurishije urwuri mbere witwa Munyamasoko Désiré ari na we wongeye kurugurisha undi ku nshuro ya kabiri, yari yararumuragije mu mwaka wa 2007, ubwo habarurwaga ubutaka muri gahunda ya Leta. Arumuha kugira ngo abe yororeramo inka kuko nyirarwo Munyamasoko we nta nka yari afite.

Uru rwuri rufite hegitari eshanu (5Ha). Nyuma mu mwaka wa 2009, nyir’urwuri yaje gushaka kurugurisha, Cyuma ahita aguraho hegitari 2,5. Yishyura Munyamasoko amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atatu (2,300,000Frw), bandika amaszerano y’ubugure ariho imikono y’abahamya.

Nyuma nanone igice gisigaye Cyuma yaje kucyishyura miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana arindwi (2,700,000Frw), yose hamwe yandikwa kuri ya masezerano y’ubugure ya mbere, aba akukanye urwuri ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu (6,000,000 Frw).

Kubera ko ibyangombwa by’ubutaka byari bitaratangwa, Cyuma yabaye ahawe iby’agateganyo bibaruye kuri nyir’urwuri Munyamasoko.

Mu mwaka wa 2017, ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika ubutaka cyatangaga ibyangombwa bishya, Munyamasoko yanze kuguranira Cyuma ngo amuheshe ibyangombwa by’ubwo butaka kuko yashakaga kongera kuyigurisha undi witwa Kazoza Rushago Justin.

Cyuma agira ati “Namusabye kumpinduriza ibyangombwa by’ubutaka aranga agumya kunderega ambwira ko ahuze. Naje gusanga arimo kundindagiza kugira ngo agere ku ntego ze, nsaba inama mu muryango, bamusaba gutanga igihe ntarengwa cyo kumpinduriza ibyangombwa, ariko nigira inama yo kujya gutambamira ubutaka ku murenge.”

Cyuma yaje kubwirwa n’ubuyobozi bw’umurenge ko budafite imbaraga zahangara Kazoza, kuko yari yaramaze kugura ubu butaka.

Cyuma akomeza agira ati “naje kumva ko Munyamasoko agiye kugurisha urwuri rwanjye, njya kugisha inama ubuyobozi bw’akarere, barambwira ngo ikibazo nkigeze ku kigo gishinzwe kwandika ubutaka. Ku bw’amahirwe make, naje kumva ku itariki ya 27 Ukwakira 2017 Munyamasoko yamaze kugurisha urwuri kuri Kazoza, anamuha ibyangombwa bishya bimwanditseho.”

Munyamasoko yagurishije uru rwuri na Kazoza ku mafaranga angana na Miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi Magana atanu (21,500,000Frw).

Cyuma ngo byamubereye urujijo, akibaza impamvu yaba yihishe inyuma y’ubu bugure yita ko ari ubujura cyangwa ubuhemu, aho umuntu agurisha ikintu kabiri, undi na we akakigura kandi azi ko cyari cyaragurishijwe usanzwe agitunze.

Avuga ko Kazoza atari ayobewe ko urwuri aguze rwari rwaragurishijwe, kuko ngo bari bamaze imyaka igera ku iyenda babangikanije ibikumba (inzuri).

Ati “Buri muturanyi na Kazoza ubwe bari babizi ko urwuri ari urwanjye, ikirego nakijyanye kuri polisi ubu kiri mu rukiko.”

Mbere y’uko ikibazo kigera mu rukiko, bivugwa ko Kazoza yari yemeye kuganira n’umuryango wa Cyuma ngo bakemure ikibazo mu mahoro hatitabajwe ubutabera, bakabwira Munyamasoko kumusubiza amafaranga y’ubugure.

Ngo ku bw’amahirwe make za miliyoni yishyuwe makumyabiri n’imwe n’igice, yari asigaranye Miliyoni cumi n’eshatu gusa, ariko umuryango wemera kumufasha kwishyura asigaye. Nyuma birangira Munyamasoko abivuyemo abwira Cyuma ngo azajye kumurega aho ashaka.

Cyuma arataka ko inka ze zigiye kwicwa n’inzara kubera Kazoza yazishyizemo ize 30 zose hamwe ziba 40 mu rwuri ubusanzwe  rugenewe inka icumi.

Cyuma yagize ati “Ndifuza ko inzego z’ibanze zabwira Kazoza agakura inka ze mu rwuri rwanjye akandekera inka zikisanzura.”

Ikibazo cya Cyuma kandi gishimangirwa na bamwe mu bagize umuryango we.

Birangamoya Pierre Claver n’umubyeyi wa Cyuma. Ahamya ko Munyamasoko Désiré yagurishije urwuri na Cyuma, nyuma akaza kongera kurugurisha Kazoza.

Ati “Kazoza ajya kugura uru rwuri ntiyari ayobewe ko ari urwa Cyuma, kuko n’inzuri zabo ziregeranye. Twabonye ko ari intayegayezwa kandi nta kindi twari gukora.”

Ngirumwami David na we ni umwe mu bavandimwe ba Cyuma uzi iki kibazo. Agira ati “nyuma yo kugura uru rwuri Kazoza yakoresheje ubudahangarwa afite ahita azanamo inka ze mirongo itatu.”

Aganira n’Umunyamakuru wa Panorama, Kazoza yavuze ko ubwe na we arimo guhohoterwa na Cyuma udakura inka mu  rwuri rwe.

Kazoza yagize ati “Cyuma nta rwuri agira muri Gishwati, ahubwo arimo gukoresha urwuri rwanjye naguze na Munyamasoko Désiré mu mezi ane ashize. Munyamasoko yambwiye ko urwuri yari yararuragije Cyuma ngo yororeremo inka ze icumi. Ikibazo mfitanye na Cyuma ni uko yanze gukuramo inka ze.”

Ubu Kazoza afite impapuro zitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika ubutaka, zifite uburambe bw’imyaka 99.  Avuga ko Cyuma ari we gisambo, kuko ngo asa n’uwabohoje urwuri rwe.

Ati “Ahubwo Cyuma ni igisambo kuko ashaka gufatira urwuri rwanjye. Munyamasoko warungurishije ni mwene wabo kandi numvise ko basanzwe bafitanye amakimbirane mu miryango.”

Kazoza ahamya ko nta kibazo afitanye na Munyamasoko baguze, agashinja Cyuma gukora inyandiko mpimbano y’ubugure bwa miliyoni esheshatu.

Kazoza kandi n’ubwo bavuga ko yarenze inzego z’ibanze mu gusaba icyemezo cya burundu cy’ubutaka, avuga ko ari uburenganzira bwe kugisaba urwego urwo ari rwo rwose rubishinzwe. Avuga kandi ko ntaho ahuriye n’iki kibazo, ngo keretse urukiko rubimuhamije.

Akomeza avuga ko yasabye inzego z’ubuyobozi kumukurira mu rwuri inka za Cyuma kandi ngo barabimwemereye.

Agira ati “Ntacyo mpfa na Cyuma kuko nta bizinesi nta n’ikindi mfatanije na we. Icyo nifuza ni uko ankurira inka ze mu rwuri rwanjye.”

Bitegerejwe ko urengana amenyekana nyuma y’umwanzuro w’urukiko, aho kugeza ubu nyuma y’aho cyuma atangiye ikirego, yafunzwe azira guhimba impapuro z’ubugure, nyuma Munyamasoko na we agatabwa muri yombi azira kugurisha ibitari ibye kuko Cyuma afite impapuro baguriyeho mbere y’uko yongera kugurisha uru rwuri Kazoza.

Ni urwuri rwari rufite No.5 mbere y’uko rwandikwa kuri Kazoza, ubu rukaba rwarahawe UPI 3/04/09/04/3692 ku cyemezo cyahawe Kazoza amaze kurwandikisha.

Twashatse kumenya uko ikibazo cy’inka za Cyuma na Kazoza ziri mu rwuri rumwe mu makimbirane cyakemuwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rambura, ntibagira icyo badutangariza.

Cyuma Barnabe ababajwe cyane ni uko inka ze zigiye kwicwa n’inzara kubera guhuguzwa urwuri yaguze (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities