Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Nyabihu: Perezida Kagame yabijeje guca ubukene nk’uko bazaca bwaki

Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage b'i Nyabihu baje kumwakira (Photo/Elias H.)

Perezida wa Repubulika akaba n’umukandisda wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nyakanga, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rambura, yabwiye abaturage ko imwe mu migabo n’imigambi afite harimo guca ubukene burundu nk’uko aherutse kuvuga ko azaca burundu bwaki no kugwingira kw’abana.

Umukuru w’igihugu akaba n’umukandida watanzwe kandi ushyigikiwe kugeza ubu n’abaturage benshi ndetse n’amashyaka agera ku munani yaganiraga n’abaturage ba Nyabihu, aho yanatsindagiye ko umwana akwiye kugira ubuzima bwiza kuva akiri mu nda ndetse no mu mibereho ye yose akimara kuvuka.

Yagize ati “Ubukene ntabwo butubereye, turashaka kubuca burundu nka kwa kundi navuze tugomba guca bwaki. Turifuza ko abagore n’abagabo, abana bavuke bafite ubuzima bwiza, bagakurana ubuzima bwiza. Nta bwaki dushaka kuko ibiyiturinda birahari. Umwana yamara kuvuka akarerwa neza, akajya mu mashuri, akabasha kwivuza yarwaye, na nyina akivuza, ibyo ni ho amajyambere yacu ashingira, iyo Abanyarwanda bafite imibereho myiza.”

Yakomeje agira ati “Nidukomeza gufatanya gukorera hawe kandi intego yacu iteka ni amajyambere, ni umutekano, ni ubumwe, ni umurimo. Nyabihu rero ibyo mumaze kugeraho muri iyi minsi usibye ibya kera kuko nta n’ibyari bihari, ibyo rwose ndashaka kuvuga ngo ibyiza biri imbere ibyo tumaze kugeraho ni byinshi ni byiza ariko ibyinshi byiza biruseho biracyari imbere.”

Kagame yakomeje yibutsa abaturage ko ibi byose bagomba kubigeraho nibubahiriza itariki ya kane Kanama bagatora neza.

Ati “Tariki ya kane rero Kanama buriya icyo bivuze ni ugutangira indi myaka irindwi tukongera tukubaka ibikorwa remezo, imihanga, amashanyarazi, amavuriro n’ibindi, ni ukuduha umwanya wo kugera kuri biriya bindi twifuza kugeraho, turashaka, rwose, [….] Abaturage mu ndirimbo bati ”Kagame Paul ni umugabo utabeshya,” na we arabasubiza ati ”Rwose,ntabwo mbeshya.”

Kagame yakomeje abwira abaturage ba Nyabihu ko ubuzima bwiza ku mwana kuva akiri munda, avutse ndetse n’uburyo yitabwaho ngo akure ari inkingi ya mwamba umuntu agomba kugira ashimangira ko ubushobozi bwo kubikora buhari.

Yagize ati “Rero, ibyo ndagira ngo uko tungana aha tubifatanyije iyo tubanje tugaha agaciro abantu, abanyarwanda, abana bacu rero tukabarera bakiri mu nda, umwana uri mu nda akazamuka afite ubuzima bwiza, ibyo ni ibintu bishoboka, ni ibintu biri mu bushobozi bwacu.

Umwana yamara kuvuka akarerwa neza akajya mu mashuri akabasha kwivuza na nyina yaba yarwaye akajya kwivuza, ibyo ni byo dushingira ho kugira ngo tugire ubuzima bwiza, ibindi amashanyarazi imihanda nabyo biraza kandi biza kugira ngo abantu bayubakireho, mumyaka 7 iri mbere rero nnantu banyabihu nidukora nkuko mubyizeye nanjye mbyizeye izo mbaraga zizatugeza ku bindi byinshi biri imbere.

Ubukire bukagera kuri buri muryango, rero, nagira ngo ndangize mbifuriza gukomeza gukora, kwiteza imbere, gukora neza,mbifurije imigisha y’Imana.”

Paul Kagame yahise akomereza iki gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Rubavu aho yasoreje ibikorwa by’uyu munsi.

Hakizimana Elias/Panorama-Nyabihu

Abaturage ba Nyabihu bishimiye kumva imigambi Kagame abafitiye na we abasezeranya ko imvugo ari yo ngiro (Photo/Elias H.)

Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yizeje Abanyabihu ko azaca ubukene burundu (Photo/Elias H.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities