Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2017, ni saa yine za mugitondo hano ku kibuga cya Rambura mu murenge wa Rambura ho mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba aho umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza, aho abaturage benshi batuye aka karere baje kumwakira no kumushyigikira nk’umukandida bakunda kandi babona ukwiriye kongera kubayobora mu myaka irindwi iri imbere.
Kuri uyu munsi kandi tubibutse ko ari umunsi wa cumi na gatatu Perezida wa Repubulika akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi akomerejeho ibikorwa byo kwiyamamaza no kugeza ibitekerezo bye birimo imigabo n’imigambi ku banyarwanda, uyu munsi akaba akomereje uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Musanze, Rubavu na Nyabihu, aha turi hakaba ari mu Karere ka Nyabihu.
Nk’uko bimaze kuba ingiro, ubufatanye n’andi mashyaka umunani ashyigikiye FPR Inkotanyi bukomeje kugaragarira ahantu hose Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi agenda yiyamamariza kuko badahwema kumuba hafi no kumwamamaza bahamiriza hamwe kandi badasobanya ibigwi n’ibyagezweho na Paul Kagame ku bufatanye n’abanyarwanda mu myaka 23 ishize ayobora U Rwanda.
Mu byishimo ntagereranywa barazunguza amabendera yabo yamamaza umjukandida wa FPR Inkotanyi, bagira bati ” Tora Paul Kagame twubake u rwanda twifuza.”
Nta mwana, nta musaza, nta mukecuru, nta nkumi, nta musore bose ni bashyashya kubera morale n’ibyishimo abaturage bazindukiye kumwakira bafite mu maso yabo kuko ntibahwema kuririmba, kuzunguza amabendera no kubyina bishimiye kwakira Paul KAGAME.
Ni saa 10:52, abaturage baracyaza bagana aho bari bwakirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, abasusurutsa imbaga y’abaje kwizihiza uyu munsi na bo bakomeje gushyiraho morale.
Saa 10:55, Abahanzi bo mu Rwanda bafashe umwanya ku rubyiniro ngo basusurutse abategereje umukandida.
Inkuru irambuye ijyanye n’uyu munsi turakomeza kuyibakurikiranira, tunabibutsa ko kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda bikomeje kugera tariki 02 Kanama, ni mbere ho umunsi umwe igikorwa cy’amatora nyirizina kigatangira.
Hakizimana Elias/Panorama-Nyabihu

Abahanzi bo mu Rwanda barimo Gitoko basusurukije abaturage (Photo/Elias H.)

Ibyishimo ni byose ku baturage bazindukiye kwakira Paul KAGAME i Nyabihu (Photo/Elias H.)

Abanyamakuru barimo gukurikirana uko igikorwa kirimo gukorwa ngo babigeze kuri benshi (Photo/Elias H.)

Abanyamakuru barimo gukurikirana uko igikorwa kirimo gukorwa ngo babigeze kuri benshi (Photo/Elias H.)

Imisozi yitegeye itatse amagambo yamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paulm KAGAME (Photo/Elias H.)

Imisozi yitegeye itatse amagambo yamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paulm KAGAME (Photo/Elias H.)
