Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyabihu: Umugore yafatanwe udupfunyika turi hafi ibihumbi bitatu tw’urumogi

Ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira,  ku bufatanye n’abaturage polisi yafashe uwitwa Uwase Diane   afite udupfunyika tw’urumogi 2916 ubwo yari mu modoka itwara abagenzi  yavaga  Rubavu yerekeza mu karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Innocent Gasasira yavuze ko ifatwa ry’uru rumogi rikomoka ku makuru Polisi yahawe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari umuntu utwaye urumogi, baturangira imodoka arimo ndetse n’ibyo yambaye  bityo twihutira gukora ibikorwa byo kumufata.”

Akomeza avuga ko iyi modoka bayihagarikiye mu kagari ka Rubaya mu murenge wa mukamira mu kuyisaka bagasanga mo umugore uhetse umwana  afite utwo dupfunyika tw’urumogi.

CIP Gasasira yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayere yose bakoresha yamenyekanye kandi n’ibihano ku babifatiwemo bikaba byariyongereye.

CIP Gasasira akomeza asaba abashoferi kwitwararika bagashishoza ku mitwaro y’abagenzi.

Yagize ati “Mukwiye kwitwararika ku mizigo y’abagenzi mutwara kuko akenshi usanga mutwaye ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe ni ngombwa ko mu babaza ibyo batwaye mugihe mugize amakenga mu kihutira kumenyesha inzego z’umutekano.”

CIP Gasasira asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Kuri ubu Uwase n’urumogi yafatanwe yashyikirijwe Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango akurikiranwe ku byaha  akekwaho.

Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo, Kanyanga n’andi moko atandukanye yinzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities