Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abagabo babiri binjije caguwa mu gihugu nta byangombwa

Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Kanama 2018, nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe abagabo babiri bari bafite amabaro abiri y’imyenda ya caguwa binjije mu gihugu nta byangombwa.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abafashwe ni Habumuremyi Jean Marie Vianney w’imyaka 33 na Nzayikorera J. Damascene w’imyaka 31. Bombi bafatiwe mu murenge wa Rukomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bakinjiza mu gihugu ibicurzwa mu buryo bwa magendu.

Yagize ati “Abaturage nibo batubwiye ko hari abantu binjiza mu gihugu imyenda ya Caguwa banyuze mu mirenge ya Mimuri na Rukomo. Bakimara kuduha ayo makuru twahise dutegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo muri iri joro twashoboye gufata bariya babiri”.

Yakomeje avuga ko abafashwe bakoreshaga igare na Moto ifite ibirango RE607P. Uretse iyi myenda yafatiwe mu murenge wa Rukomo, hari n’indi na yo amabaro yafatiwe mu murenge wa Mimuri muri iryo joro, ariko uwariye uyifite we aracika, Moto yari ayihetseho ifite ibirango RE526D yafashwe.

CIP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abagifite umuco wo kwambutsa ibicuruzwa bya magendu kubireka kuko ku bufatanye n’abaturage inzego z’umutekano zahagurukiye ababikora.

Yagize ati “Bagomba gushaka uburyo bwemewe n’amategeko bashakamo amafaranga kuko ku bufatanye n’abaturage ubu twahagurukiye ubucuruzi bwose bwa magendu n’ubundi bwose bunyuranyije n’amategeko”.

Abafashwe n’ibicuruzwa bafatanywe Polisi yabishyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya (RIB).

Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities