Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko bafite ikibazo cyo kutagira imbuga zihagije zo kwanikaho umusaruro wabo, ndetse na nkeya bafite zikaba zishaje kuko zubatswe mu 2003. Ibi bituma umusaruro wangirika bikabateza igihombo. Basaba ko bafashwa gusohoka muri iki kibazo.
RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, kuri ubu abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’Umuvumba bari mu bikorwa byo kubagara ariko ngo bafite impungenge z’aho bazanika uyu musaruro, kuko nta bwanikiro buhagije bafite n’ubuhari bukaba bushaje kuko kuva bwubatswe hashize imyaka isaga 20. Aba bahinzi ni abo muri koperative KOPRORIKA imwe muri koperative enye zihinga umuceri muri iki kibaya cy’Umuvumba.
Aya makoperative 4 kuri ubu afite imbuga zo kwanikaho umuceri 58, hakaba nibura ubu hakenewe izindi mbuga 28 nk’uko byemezwa na Hakizabera Theogene, umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu Karerere ka Nyagatare. Kuri ubu hari igihe abahinzi bamwe banika umuceri kuri za shitingi abandi bakawanika hasi, bakifuza ko ubwo bwanikiro bushya bwaboneka.
Kayumba John, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB ishami rya Nyagatare na Gatsibo asobanura ko abahinzi bakwiye kwishakamo ibisubizo kuko hari aho leta ibaha nkunganire mu bikorwa byabo by’ubuhinzi.
Ikindi aba bahinzi b’umuceri bavuga kibakomereye ni amazi adahagije yo kuhira icyo gihingwa, bitewe n’uko zimwe mu ngomero zangiritse kandi mu kuzisana bigafata igihe cyangwa ntibinakorwe.
Nubwo havugwa ibyo bibazo ariko, hari umusaruro uboneka kuko mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2025A habonetse toni 10,161, naho muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 B hakaba hitezwe toni 10,800, bivuze ko hari n’ubwiyongere.
